KONKA

Ababyeyi barerera muri Groupe scolaire Kimironko ya 2 bugarijwe n’urusobe rw’ibibazo bikomeje kuhagaragara

Mu gihe U rwanda ruri muri gahunda nziza y’uguteza imbere uburezi bw’umwana w’umunyarwanda,Ababyeyi barerera muri Groupe scolaire Kimironko ya 2 bakomeje kwibaza ikizakemura ibibazo by’umwiryane bikomeje kugaragara muri iki kigo.Bigeza aho abashuri bivugiriza induri kubera kubura amafunguro.Ibi byabaye kuwa kane tariki tariki 22/06/2017.

KIMIRONKO

Ubwo abanyeshuri barererwa muri iki kigo babuze ifunguro bikageza saa cyenda bamwe bakajya kushaka amandazi kuri boutique bagaruka barimu bakapfukamisha nk’uko umubyeyi umwe utashatse gutangaza amazina ye,yabitangarije ikinyamakuru www.umusaza.com.

Uyu Mubyeyi yatangaje ko hakomeretse n’umwana umwe ajyanwa kwa muganga.Twashatse kumenya ukuri kw’ibi duhamagara nomero ya diregiteri dusanga itari k’umurongo twitabaza kontabure k’umurongo wa telefone adutangariza ko umwana wakomeretse ndetseak ajywanwa kwamuganga akitabwaho.

Uhagarariye uburezi muri uyu murenge wa Kimironko Mwenedata Olivier nawe yemeza ko habaye ikibazo cyo kudakurikirana amakuru n’ukumenya umubare wa bana bari kurya uwo munsi ndetse akemeza n’amakuru y’umwana wakomeretse bitewe n’abana bahungaga bavuye ku gikoni aho bari bagiye kubaza impamvu batariye byatumye hakomerekeramo uwo mwana wiga mu mashuri abanza dore ko amashuri afatanye(abanza n’ayisumbuye).Tumubajijie icyo bari gukora ngo ibibazo birangwa muri iki kigo yadutangarije ko bari gukora ibishoboka byose ngo bikemuke hakorwa inama zitandukanye ndetse n’ubujyanama ku bayobozi bir’ishuri .

1Umuyobozi w’akarere ka Gasabo bwana Steven Rwamurangwa

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo bwana Steven Rwamurangwa avuga ko ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri iri iki kigo ari kubikurikirana kandi bidatinze hazaboneka igisubizo gihamye. Tumubajije kubijyanye n’ibivuga ku kunyereza umutungo w’ikigo. Umuyobozi wa karere yasobanuye ko haramutse habonetse ibimenyetso binyuze muri audit iri gukorwan’akarere hakurikizwa amategeko .byaba ngombwa hagakoresha ikindi kigo cy’igenga gikora audit ababigizemo uruhare bagashikirizwa ubugenzacyaha kandi ibijyanye n’imyifatire mibi y’umuyobozi w’ikigo yabihanirwa.

5,554,843 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *