KONKA

Monthly Archives: July 2017

Rwamagana: Abasore babiri barohamye mu cyuzi cya Kimpima

1

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017 abantu 2 barohamye mu cyuzi cya Kimpima giherereye hagati y’ Umurenge wa Munyaga n’Umurenge wa Kigabiro  mu Karere ka Rwamagana ubwo twandikaga iyi nkuru imirambo yari itaraboneka. Mu masaha ya  saa munani abasore babiri Kabandana Emmanuel ufite imyaka 20 na Barayavuga Martin ufite imyaka 24 bombi bari batuye mu Kagari ka …

Read More »

Kigali:Umuyobozi w’ishuri yaciye ibizamini by’abanyeshuri bose

1

Abanyeshuri barenga 250 biga mu ishuri ryisumbuye ‘College de Butamwa’ batashye ku ndangamanota zabo badafite amasomo y’ikizamini byibura kimwe kubera ko umuyobozi w’Ikigo yaciye ibizamini byose. Mbere y’uko ibizamini bitangira mu ntangiro z’uku kwezi, umuyobozi w’iki kigo witwa Umuhire Jean Benoît Reverien yasabye abanyeshuri kwiyogoshesha mbere y’uko batangira ibizamini. Ku itariki 13 Nyakanga, ubwo abanyeshuri bari mu bizamini uyu muyobozi …

Read More »

Gatsibo: Umupolisi w’umwofisiye yarashe umuturage arapfa

1

   Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2017, umupolisi w’umwofisiye ufite ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police) yarashe umuturage witwa Zigirinshuti Alexis ahita apfa, uyu warashwe akaba yari akurikiranyweho gushaka kwica umuntu amuteye ibyuma ariko ntabigereho. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Bosco Dusabe yemeje iby’aya makuru mu kiganiro yagiranye n’ikinyanamakuru …

Read More »

Urubanza rw’abasirikare bakekwaho kurasa umuturage bakamwica rugiye kuburanishwa mu mizi

1

Urukiko rwa gisirikare ruratangira kuburanisha mu mizi urubanza rw’abasirikare bato babiri PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude bashinjwa kurasa umuturage bakamwica. Aba basirikare bakurikiranyweho kurasa umuturage witwa Ntivuguruzwa Aimé Yvan agapfa, aho bari ku burinzi i Gikondo mu gicuku cyo kuwa 10 Gicurasi, ahagana saa saba z’ijoro. Aba bombi baburanishijwe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo mu Kagari ka Karugira, …

Read More »

Bill Gates yakuwe ku mwanya wa mbere mu baherwe ku isi

1

Umuherwe, Jeff Bezos, washinze Amazon Inc. yamaze guca kuri Bill Gates wari umaze imyaka ine yikurikiranya ayoboye urutonde rw’abaherwe ku isi. Ikinyamakuru Bloomberg cyavuze ko umutungo wa Jeff Bezos w’imyaka 53 y’amavuko wageze kuri miliyari $90.9, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 27 Nyakanga 2017, akarusha Bill Gates wari ufite miliyari 90.7 mu gihe cy’ibara ry’imari. Ibi byaturutse …

Read More »

Rusizi : Impanuka y’Imodoka itwaye abagororwa yahitanye umumotari

1

Ahagana mu saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Kane, imodoka yari itwaye abagororwa yerekeza Nyamasheke igonganye na moto, umumotari wari uyitwaye ahasiga ubuzima. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Niyibizi Jean de Dieu, yavuze ko iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Rwinkwavu, ahazwi ku izina rya “Rusayo”. Yagize ati “Imodoka yari irimo imfungwa ebyiri yavaga …

Read More »

Polisi yasabye abaturage kuyitabaza igihe bananiwe kumvikana n’abashoferi babagonze

1

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryasabye abaturage ko igihe bahuye n’impanuka bakwiye kuyitabaza kuko rimwe na rimwe bo ubwabo batabasha kumvikana n’ababagonze. Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu haboneka abatwara ibinyabiziga cyane cyane moto bagonga abagenzi bakanga kubavuza cyangwa bakabikora nyuma y’impaka ndende. Kuri uyu wa 26 Nyakanga, umumotari utabashije kumenyekana izina wavaga i …

Read More »

Kigali:Aratabaza nyuma yo gukurwamo Nyababyeyi ,umwana yari atwite bikamuviramo gupfa

1

Umubyeyi w’imyaka 20 Utuye mu murenge wa Nyamirambo uvuga ko atazongera kubyara ukundi bitewe n’uburyo ngo atitaweho aho yari yagiye kubyarira ku bitaro bya Muhima, bikamuviramo ku mukuramo Nyababyeyi ndetse n’umwana we yaragiye kubyara ubwa mbere bikamuviramo gupfa . Ku itariki 21 z’ukwa 9 mu 2016 ngo nibwo yagiye kwa muganga igihe cye cyo kubyara kigeze, avuga ko ahageze bamwakiriye …

Read More »

Huye: Hari abakinyotewe no kubona impinduka mu byiciro by’ubudehe

1

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye bavuga ko n’ubwo hashyizweho uburyo bwo kujuririra ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo, bagikeneye kubonamo impinduka kuko n’ubundi kujurira ntacyo byatanze bikaba biri kubagiraho ingaruka zitari nziza mu mibereho yabo. Mu mezi ashize mu karere ka Huye kimwe no mu tundi turere humvikanye amajwi y’abaturage bavuga ko bashyizwe mu byiciro by’ubudehe bitari byo kuko bemezaga …

Read More »

Ruhango : Inzu 12 muri 20 zubatswe abayobozi bahugiye mu kwamama zimaze gusenywa

1

Mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango hamaze gusenywa inzu 12 muri 20 zabaruwe zubatswe bitemewe n’amategeko mu nkengero z’umugi wa Ruhango. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko izi nzo zose zubatswe amanywa n’ijoro bashaka guca abayobozi mu rihumye bahugiye mu kwamamaza abakandida Perezida. Ba nyiri inzu zasenywe bo bavuga ko abayobozi b’imidugudu bababwiraga ko bari kubaka bitemewe ariko bazacibwa amande …

Read More »

Dr Frank Habineza Kimaranzara natorwa, inguzanyo ya buruse izikuba Kane ku banyeshuri ba Kaminuza

1

Umukandida w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza avuga ko naramuka atowe ikibazo cy’abanyeshuri bahabwa inguzanyo y’intica ntikize kizahita gikemuka. Dr Frank yabanje gucinya akadiho n’Abarwanashayaka be Mu ijambo yaku baturage mu muhango wo kwiyamamaza yakoreye mu karere ka Nyanza na Gisagara, yavuze ko bidakwiye guha abanyeshuri inguzanyo ya buruse idashinga kandi ari iyo baba bazishyura. Yagize ati”ko n’ubundi ari inguzanyo …

Read More »

Ruhango : Abaturage bamaze imyaka 7 barambuwe na rwiyemezamirimo barasaba kurenganurwa

1

Abaturage bagera kuri 20 bakoze ubusitani bw’urwunge rw’amashuri rwa Munini mu karere ka Ruhango baravuga ko hashize imyaka hafi 7 barambuwe na rwiyemezamirimo uvuga ko ari uko nawe atishyuwe, bakaba basaba inzego zibishinzwe ko zabafasha kurenganurwa. Aba baturage bagera kuri 20 bakoze ubusitani bw’ishuri bambuwe na rwiyemezamirimo witwa Gashema Innocent. Aba baturage bamaze imyaka 7 bambuwe bakaba bagira bati : …

Read More »

Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’abaturage bose muri rusange, barashimira umumotari kubera imyitwarire ye.

1

Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’abaturage bose muri rusange, barashimira umumotari kubera imyitwarire ye n’ubunyangamugayo yerekanye, ubwo yari atwaye umugenzi ufite amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana abiri (5,200,000Frw), bagakora impanuka umugenzi akayikomerekeramo agata ubwenge, hanyuma uyu mumotari agacungira aya mafaranga umutekano akanayashyikiriza abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda nta na rimwe rivuyemo. Bivugwa ko imodoka …

Read More »

Umurundikazi afunzwe azira kuza mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2017 ,Umurundikazi witwa Nadine Ndayisenga yatawe muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi gikorera mu Ntara ya Cibitoke azira kuza mu Rwanda. Amakuru avuga ko uyu Ndayisenga yafatiwe ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda aho bita Ruhwa akaba ashinjwa kuba yari yaje mu Rwanda gusura abavugwa ko bagize uruhare mu myigaragambyo yamagana manda …

Read More »

Uganda: Uwarindaga mubyara wa Perezida Museveni yakatiwe igihano cy’urupfu

1

Urukiko rwa gisirikare rushinzwe kuburanisha ingabo zidasanzwe muri Uganda  (SFC) mu mujyi wa Sembabule rwakatiye igihano abasirikare n’abapolisi batandukanye muri Uganda barimo n’uwari umurinzi wa mubara wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni wakatiwe igihano cy’urupfu. Umupolisi witwa Canan Nkamuhebwa warindaga mubyara wa Perezida Museveni yakatiwe igihano cy’urupfu  mu rukiko rwari ruyobowe na  Lt Col Moses Emeru uyobora akarere ka …

Read More »

Umwarimu muri Makelele University azasifura umukino w’u Rwanda na Tanzania

1

Umugande Brian Nsubuga Miiro yaherukaga mu Rwanda asifurira Rayon Sports itsindwa na Zamalek 3-0 ) Umusifuzi mpuzamahanga w’Umugande Brian Nsubuga Miiro usanzwe ari umwarimu wa siporo muri kaminuza ya Makelele niwe uzasifura umukino uzahuza u Rwanda na Tanzania kuri stade ya Kigali mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN 2018. Umukino ubanza wari wabereye kuri CCM Kirumba …

Read More »

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yafashe uwitwa Habyarimana Jean Damascene yari imaze igihe ishaka

1

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rulindo yafashe uwitwa Habyarimana Jean Damascene yari imaze igihe ishakwa kubera ibyaha akekwaho byo gucukura amabuye yo kubakisha mu buryo bunyuranije n’amategeko ; ndetse ibyo bikorwa bye bigahitana umwe mu bakozi be. Iyo mpanuka yabaye ku itariki 13 Nyakanga uyu mwaka. Yabereye mu kagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda …

Read More »

Prezida Nkurunziza mu rugendo rwa mbere hanze nyuma y’imyaka 2

1

Prezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi yasohotse igihugu ubwa mbere aja mu gihugu ca Tanzania inyuma y’imyaka ibiri irangiye haburijwemwo itembagazwa ry’ubutegetsi bwiwe. Prezida Nkurunziza yagiye n’imodoka aciye ku rubibe rwa Kobero ruri hagati y’ivyo bihugu bibiri. Bivugwa ko yajanye n’abategetsi bakomakomeye harimwo n’abashikiranganji guhura na mugenzi we wa Tanzania John Pombe Magufuli. Ico urwo rugendo rugamije ntikiramenyekana. Prezida Nkurunziza ntiyari bwigere …

Read More »

Uko byagenze i Nyamirambo n’i Rulindo mu kwiyamamaza kwa Paul Kagame (Amafoto)

1

Ubwo Paul Kagame yiyamamazaga mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo ahazwi nka ‘Tapis Rouge’ yashimiwe byimazeyo uruhare yagize mu gusubiza abayisilamu agaciro bari barambuwe n’abakoloni. Kuri uyu wa Kane, Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi, yiyamamarije mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki ahazwi nko mu Gasiza, ahavuye akomereza i Nyamirambo ahazwi nka ‘Tapis Rouge’. Muri ibi bice byombi, …

Read More »

Nyuma yo gupfusha umugabo Zari yapfushije n’umubyeyi

1

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 ni bwo inkuru y’incamugongo ivuye ku mbuga nkoranyambaga za Zari Hassan umugore w’icyamamare i Bugande watangaje ko amaze kubura umubyeyi wamwibarutse. Iyi nkuru ije nyuma yaho uyu mugore yari amaze iminsi avuga ko mama we ameze nabi ndetse ubuzima bwe buri kugerwa ku mashyi, mu gitondo cyo kuri uyu …

Read More »