KONKA

Andi mashami 3 ya INES/Ruhengeri nayo yakomorewe

Andi mashami 3 ya INES/Ruhengeri nayo yakomorewe

Ku wa 5 Nyakanga  2017, nibwo Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rikomorera amashami 3 ya Kaminuza ‘Ines Ruhengeri ‘ yari asigaye atarafungurwa.

Ni mu ibaruwa ifite N⁰1457/12.00/2017 isinyweho na Minisitiri w’Uburezi Hon. Dr Papias Musafiri Malimba, Bwiza.com ifitiye kopi, biraboneka ko hari amashami 3 muri 5 yari yafunzwe by’agateganyo, ubu yose akaba yemerewe gukora nyuma yo kuzuza ibyasabwaga.

Mu mezi make yari ashize nibwo Leta ibinyujije muri Minisiteri ifite mu nshingano zayo uburezi yafashe icyemezo cyo gufunga Kaminuza zikabakaba 10 mu Rwanda by’agateganyo kubera ko zitujuje ibyangombwa nkuko Inama Nkuru y’Uburezi [ HEC ] mu Rwanda yari yabyemeje mu masuzuma atandukanye yari yarakoze.

Muri kaminuza zafungiwe by’agateganyo harimo Rusizi international University, Singhad Technical Education, Mahatma Ghandi University – Rwanda, Nile Source Politechnic of Applied Arts.

Uretse izi zafunzwe, hari n’izafungiwe amwe mu mashami yazo ari zo University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), Open University of Tanzania, University of Gitwe, Jomo Kenyatta University, ICK Kabgayi na INES Ruhengeri.

Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Malimba Musafiri yavuze ko mu mpera z’umwaka ushize hakozwe igenzura , ryiyongera ku yandi magenzura yari yaragiye akorwa, bagasanga izo kaminuza icumi ari zo zigomba guhagarikwa by’agateganyo kuko zitubahirije ibyo zari zarasabwe.

Amashami abiri muri INES Ruhengeri (Computer na Biotechnology) niyo rero yari yabanje gufungurwa  mu gihe andi ibyo yasabwaga byari bitarakemuka akaba yari agifunze kugeza ejo hashize mu gihe ishami rya Civil Engeneering kugirango rifungurwe  byasabwaga kuzabanza rikabona ibitabo bihagije hamwe no kwongera abarimu batari bahagije.

Icyo gihe ishami rya Food Processing  ryo kugirango rikomorerwe, iki kigo cya Kaminuza byagisabaga kubanza kubona  Laboratoire ifite abakozi bashoboye kandi ikanagira ibyumba byayo bihagije.

Muri iyi nkundura y’amagenzura ku myigishirize ya za Kaminuza zigenga hitezwe ko nibikorwa neza hari icyo byazazamura ku ireme ry’uburezi mu Rwanda rikomeje gukemangwa na benshi mu Rwanda.

Gusa icyemezo cyo guhagarika zimwe muri za Kaminuza zavuzwe haruguru  cyanavugishije benshi cyakemanzwe ko ku kuba cyarafashwe umwaka w’amashuri ugeze hagati ,iki kikaba ubwacyo cyarateje igihombo abanyeshuri bari baramaze kwishyura amafaranga y’ishuri.

Aha ariko ntitwakwibagirwa abanyeshuri batakaje amahirwe ku mashami bigagamo kabone n’ubwo byavuzwe ko Leta yakoze uko ishoboye ngo ibashakire ahandi bakomereza amasomo mu zindi Kaminuza zujuje ibyangombwa.

 

src.bwiza.com

10,283 total views, 5 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *