KONKA

AY yateye ivi asaba umunyarwandakazi ko barushinga .

Bamaze imyaka itari mike bakundana gusa umukobwa ntiyigeze yifuza ko amakuru ye yamamara mu itangazamakuru arinayo mpamvu atari kenshi wabona amafoto ye hanze gusa magingo aya AY n’umunyarwandakazi uzwi nka Remyrwanda biyemeje kurushinga.

Inyarwanda yabashije kubona ifoto igaragaraza uko byari bimeze ubwo AY yabwiraga RemyRwanda ati ”wazambera umufasha” maze nawe akamusubiza n’amarangamutima menshi y’urukundo ati ”Ndabyemeye”.

AY

AY yaciye bugufi asaba umukunzi we ko barushinga

Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko ubukwe bw’aba bombi bwitezwe mu minsi iri imbere nyuma yuko biteguye kurushinga. uyu muhanzi wo muri Tanzania w’icyamamare agiye gukora ubukwe n’umunyarwandakazi gusa ikiri amatariki na byinshi kuri ubu bukwe bikomeje kugirwa ibanga rikomeye  dore ko umukunzi wa AY atajya yifuza ko amakuru ye akomeza kujya hanze.

src.inyarwanda.com

886,605 total views, 2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *