KONKA

Bill Gates yakuwe ku mwanya wa mbere mu baherwe ku isi

Umuherwe, Jeff Bezos, washinze Amazon Inc. yamaze guca kuri Bill Gates wari umaze imyaka ine yikurikiranya ayoboye urutonde rw’abaherwe ku isi.

Ikinyamakuru Bloomberg cyavuze ko umutungo wa Jeff Bezos w’imyaka 53 y’amavuko wageze kuri miliyari $90.9, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 27 Nyakanga 2017, akarusha Bill Gates wari ufite miliyari 90.7 mu gihe cy’ibara ry’imari.

Ibi byaturutse ku izamuka ry’agaciro k’imigabane ya Amazon ku kigero cya 2.4% ndetse no kuba yacuruje 1.3% cy’iye akongera umutungo yari afite. Iki kigo uyu mugabo afitemo imigabane ingana na 17%, kugeza ubu kirabarirwa umutungo wa miliyari $500, bibayeho bwa mbere mu mateka.

Bill Gates wambuwe ikuzo ryo kuba umuherwe wa mbere ku isi, yagiye kuri uwo mwanya bwa mbere mu 1995 aza kuwutakaza ariko yongera kuwisubiza muri Gicurasi 2013. Uyu uri mu baherwe bamenyekanye cyane ku isi, amaze gutanga miliyari $31.1 mu bikorwa byo gufasha mu gihe mugenzi we wamusimbuye kuri uwo mwanya yatanze miliyoni $100 nk’uko bigaragazwa na Forbes Magazine.

Mu mezi atatu abanza y’uyu mwaka, imari ya Amazon yashinzwe na Bezos wamaze kuba umuherwe wa mbere ku Isi, na bwo yatumbagiye ku gipimo cya 23% bingana na miliyari $35.7.

Bezos yongeye gukangaranya abandi baherwe muri Kamena ubwo yaguraga ikigo cy’ubucuruzi bujyanye n’ibiribwa cyitwa “Whole Foods” agatanga miliyari 13.7, ibintu byatumye Amazon ihita ishinga imizi, ikanatesha icyashara cyinshi bimwe mu bigo bikora ibyo bikorwa.

Jeff Bezos waciye kuri Bill Gates, yatangiye ubucuruzi bw’ibitabo hagati mu myaka ya 1990 akorera mu igaraje yo mu rugo ariko akifashisha ikoranabuhanga ryari ritangiye gutera imbere cyane. Uko imyaka yagiye ihita indi igataha, uyu mugabo yongereye umubare w’ibicururizwa ku rubuga yashinze.

Ibyo byatumye abantu benshi ku Isi bifashisha urwo rubuga nk’uburyo bugezweho mu bucuruzi, ruba ihahiro ryagutse kugeza ubwo mu mwaka ushize wonyine rwabariwe miliyari $136 z’ibyacururijweho.

Jeff Bezos yaherukaga kugura Ikigo cy’Itangazamakuru cya Washngton Post muri 2013, anamurika ubundi bushoramari yise Blue Origin bwibanda mu kohereza ibyogajuru mu kirere.

Imigabane uyu muherwe afite muri Amazon yonyine ingana na miliyari $83 bivuze ko ashobora kongera gutakaza iryo kuzo icyo kigo kiramutse gihombye cyangwa Microsoft ya Bill Gates ikigira imbere. Aba bagabo bakurikiwe n’abandi baherwe barimo na Mark Zuckerberg washinze Facebook uri muri batanu ba mbere.

Mu myaka mike ishize, Jeff Bezos waje ku isonga yaciye ku bandi baherwe bari bamaze igihe mu myanya y’imbere mu batunze amafaranga menshi, barimo umushoramari Warren Buffet, Amancio Ortega n’Umunya-Mexique Carlos Slim. Umutungo w’uyu mugabo washinze Amazon wiyongereyeho arenga miliyari $24 kuva uyu mwaka watangira.

Umuherwe, Jeff Bezos, washinze Amazon Inc. yamaze guca kuri Bill Gates wari umaze imyaka ine yikurikiranya ayoboye urutonde rw’abaherwe ku isi
src.igihe.com

7,779,799 total views, 2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *