KONKA
Breaking News

Huye: Hari abakinyotewe no kubona impinduka mu byiciro by’ubudehe

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye bavuga ko n’ubwo hashyizweho uburyo bwo kujuririra ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo, bagikeneye kubonamo impinduka kuko n’ubundi kujurira ntacyo byatanze bikaba biri kubagiraho ingaruka zitari nziza mu mibereho yabo.

Mu mezi ashize mu karere ka Huye kimwe no mu tundi turere humvikanye amajwi y’abaturage bavuga ko bashyizwe mu byiciro by’ubudehe bitari byo kuko bemezaga ko bitajyanye n’imibereho yabo, ibyatumye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishyiraho uburyo bwo kujurira buri abashyizwe mu bitajyanye n’imibereho yabo bagahindurirwa.

Gusa kugeza ubu bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye bavuga ko bagikeneye ko ibyiciro by’ubudehe bivugururwa kuko ibyo bashyizwemo byageze mu buyobozi birahinduka.

Alice Uwimana utuye mu kagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba avuga ko nyuma yo gusanga yashyizwe mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi atishoboye nawe yabijuririye ariko na n’ubu akaba atarindurirwa.

Uwimana ati “Njyewe ndi umukene n’inzu murabona ko yenda kungwaho, bakimara kumbwira ko ndi mu cyiciro cya gatatu narajuriye n’abaturage duturanye bavuga ko nkwiye kujya mu kiciro cya mbere, ariko abayobozi banze kukinshyiramo baravuga ngo nzategereze igihe ibi byiciro bizarangirira. Icyo nifuza ni uko banshyira mu cyiciro kijyanye n’imibereho yanjye n’ubushobozi mfite”.

Usibye Uwimana na bamwe mu baturanyi be bavuga ko basaba ubuyobozi ko byavugururwa kandi bakajya babishyramo abantu bagendeye ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Francine Kubwimana ati “Amakuru tuba twatanze iyo ageze mu buyobozi barayahindura, kuko hari n’ubwo ubona umuntu ufite ubushobozi ari we bashyize mu cyiciro cya kabiri naho umukene bamushyize mu cya gatatu. Twebwe twifuza ko abayobozi baza tukabisubiramo, bakaza aho dutuye mu mudugudu bakareba uko tubayeho”.

Zimwe mu ngaruka abo baturage bavuga ziri kubageraho zirimo kuba batakibasha kugura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kudahabwa akazi muri VUP n’izindi zijyanye n’imibereho.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Pascal Sahundwa avuga ko gahunda yo kujuririra ibyiciro by’ubudehe yabayeho, ariko umuturage waba yaracikanwe akaba yifuza kujurira yakwegera ubuyobozi bukamufasha.

Yagize ati “Uwaba akeneye kujurira hari uburyo turi kubikora, abashinzwe imibereho myiza mu tugari baranabihuguriwe ku buryo uwo bigaragaye ko akwiye guhindurirwa bikorwa kandi neza, kuko ni abaturage bagushyira mu cyiciro, si ubuyobozi bugushyiramo. Ubwo rero abo bagishaka kujurira twabagira inama yo kwegera inzego z’ibanze zikabafasha”.

Sahundwa avuga ko nubwo hari amakosa akiri mu byiciro by’ubudehe akwiye gukosorwa, hari n’abaturage bakifitemo umuco wo kumva ko babaho bafashwa gusa, akabagira inama yo kubireka bagakoresha amaboko yabo.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye bifuza ko ibyiciro by’ubudehe byavugururwa
src.igihe.com

669,394 total views, 1 views today

208 comments

  1. Where can I buy over the counter in canada http://irondames.ca/wp-content/uploads/2016/12/pharmacy/barazan.html cheapest price for generic.

  2. Buy generic online usa http://www.driveskills.com/wp-includes/ID3/pharmacy/levonelle.html Can I buy over the counter in philippines.

  3. Si puo comprare senza ricetta http://www.iapnor.org/wp-includes/css/farmacia/elzer.html compra online senza ricetta medica.

  4. I came across your website the previous week and i has become going through it’s on the regular basis. There are any a number of tips appropriate so i really love look within the online store at the same time. Continue monetary management be effective!

  5. most of the best ringtone sites are pay sites, does anyone know of a good free ringtone site?,,

  6. generico in farmacia Italiana http://heliad.co.uk/my_pdfs/farmacia/aldara.html comprare generico online sicuro.

  7. Well I definitely enjoyed studying it. This subject offered by you is very useful for correct planning.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *