KONKA
Breaking News

Justin Bieber yakuriweho ikirego yari akurikiranyweho muri Brazil

Justin Bieber wo muri Canada yakuriweho ikirego yari amaze iminsi akurikiranyweho muri Brazil ku bwo kwica amategeko no gusuzugura umurage w’iki gihugu.

Justin Bieber yakuriweho iki kirego nyuma yo gutanga imfashanyo y’amadolari ibihumbi bitandatu ku barwayi ba kanseri mu bitaro biri i Rio de Janeiro. Aya mafaranga ubutabera bwayafashe nk’icyiru uyu muhanzi yiciye nyuma yo gusanga yarahemukiye abaturage ba Brazi.

Uyu muhanzi yagombaga kuba yararirimbiye i Rio de Janeiro tariki ya 5 Mata 2017, icyo gihe yatinye kujyayo kuko yari yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi akigera ku kibuga cy’indege.

Ibyaha Justin Bieber yari akurikiranyweho harimo icyo ‘kwica amategeko y’umujyi wa Rio de Janeiro no gusuzugura umurage w’igihugu’. Ibi byaha yabishyizweho nyuma y’uko mu Ugushyingo 2013 yagiye muri iki gihugu asiga amarangi kuri rumwe mu nkuta zubashywe kubera amateka ya Brazil.

Icyo gihe ngo yavuye muri Brazil atarashyikirizwa impapuro zimusobanurira ibyaha yahakoreye, gusa nyuma y’imyaka ine ubushinjacyaha bw’iki gihugu bwahise bwongera kubyutsa ibirego.

Izi nyandiko yashyize kuri uru rukuta ni zo aryozwa

BBC yatangaje ko Justin Bieber iyo aburanishwa agatsindwa yagombaga guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe muri gereza cyangwa agatanga n’ihazabu ihwanye n’ama-pound 6,400.

Ubwo aheruka muri Brazil ngo yasohotse muri hoteli yari acumbitsemo asiga yangije ibikoresho bifite agaciro k’amadolari ibihumbi bitandatu, nyuma ngo yimukiye mu yindi hoteli ajyanamo umwe mu bagore bicuruza mu gace ka Copacabana Palace.

Ibyaha Justin yari akurikiranyweho ngo yabikoze muri 2013 ubwo aheruka muri Brazil
src.igihe.com

79,822 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *