KONKA
Breaking News

Ruhango : Abaturage bamaze imyaka 7 barambuwe na rwiyemezamirimo barasaba kurenganurwa

Abaturage bagera kuri 20 bakoze ubusitani bw’urwunge rw’amashuri rwa Munini mu karere ka Ruhango baravuga ko hashize imyaka hafi 7 barambuwe na rwiyemezamirimo uvuga ko ari uko nawe atishyuwe, bakaba basaba inzego zibishinzwe ko zabafasha kurenganurwa.

Aba baturage bagera kuri 20 bakoze ubusitani bw’ishuri bambuwe na rwiyemezamirimo witwa Gashema Innocent.

Aba baturage bamaze imyaka 7 bambuwe bakaba bagira bati :

Twambuwe na Gashema Innocent, rwiyemezamirimo kandi afite ubushobozi, turasaba inzego zibifitiye ubushobozi ko zadufasha gukemura iki kibazo, twamukoreye mu mwaka wa 2011, Kuba yarishyuwe cyangwa atarishyuwe ntibitureba, icyangombwa ni uko twakoze icyo yadusabye ahasigaye akaba agomba kutwishyura akaduha amafaranga yacu kuko byaduteje kujya mu buzima bubi ”.

Ku ruhande rwa Gashema Innocent, rwiyemezamirimo abaturage bashinja kubambura ntabihakana ahubwo agira ati:

Sinabambuye kuko nabishakaga mwajya no kubaza no ku kigo cy’ishuri babibabwira, nabambuye kubera ko nange ntarishyurwa”.

Mu kiganiro cyatambutse kuri radiyo na televiziyo by’u Rwanda ku cyumweru tariki ya 25 kamena 2017, Perezida Paul Kagame yavuze ko nta rwiyemezamirimo n’umwe ukwiye kwitwaza ko atarishyurwa ngo yambure abo yakoresheje kuko aba azishyurwa.

Perezida Kagame yagize ati :

Abo bambura abantu bikorera, ba rwiyemezamirimo, ntibikwiye kuba bihari, inzego za leta n’iz’ubutabera n’ukureba uburyo tubirwanya bigacika, ba rwiyemezamirimo baba bakora imirimo bazishyurirwa nta mpamvu rero mu nyungu zabo babariramo ko bakwiye no gutwara iby’abandi ”.

668,016 total views, 1 views today

One comment

  1. Thanks for helping out, good info .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *