KONKA
Breaking News

Uko byagenze i Nyamirambo n’i Rulindo mu kwiyamamaza kwa Paul Kagame (Amafoto)

Ubwo Paul Kagame yiyamamazaga mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo ahazwi nka ‘Tapis Rouge’ yashimiwe byimazeyo uruhare yagize mu gusubiza abayisilamu agaciro bari barambuwe n’abakoloni.

Kuri uyu wa Kane, Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi, yiyamamarije mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki ahazwi nko mu Gasiza, ahavuye akomereza i Nyamirambo ahazwi nka ‘Tapis Rouge’.

Muri ibi bice byombi, hari ibihumbi by’abaturage bari baturutse mu mirenge itandukanye nk’aho mu Karere ka Rulindo hari hakoraniye abaturage babyutse saa munani z’ijoro berekeza ahabereye ibikorwa.

Mu Karere ka Nyarugenge naho hari ababyutse saa cyenda z’ijoro berekeza kuri Tapis Rouge ahabereye iki gikorwa. Mu mpanuro yatangiye muri ibi bikorwa, Umukandida wa FPR Inkotanyi, yashimye amashyaka yateye ingabo mu bitugu FPR Inkotanyi avuga ko yahisemo neza gukomeza urugendo rw’iterambere u Rwanda rwifuza.

Uko ibikorwa bya Paul Kagame byo kwiyamamaza mu Karere ka Rulindo na Nyarugenge byagenze

- Umukandida wa FPR Inkotanyi yishimana n’abaturage b’i Nyamirambo

Kagame yifatanyije n’ab’i Nyamirambo kubyina indirimbo zishimangira ibyo igihugu cyagezeho akirangaje imbere

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Isaac Munyakazi (ibumoso); Paul Kagame na Sheikh Musa Fazil Harerimana babyinanye n’ibihumbi by’abaturage bari bateraniye kuri ‘Tapis Rouge’

Perezida Kagame abyinana n’ab’i Nyamirambo indirimbo ziri mu njyana ya taraab, ikunda gukoreshwa mu birori by’abayisilamu

Abayisilamukazi b’i Nyamirambo bari bambariye gushyigikira Paul Kagame

Paul Kagame yishimiye indirimbo ziri mu muco w’abayisilamu zaririmbiwe i Nyamirambo

Abayisilamu bishimira ko batagihezwa muri gahunda zifitiye igihugu akamaro

15:10: Ibikorwa bya Paul Kagame byo kwiyamamaza i Nyamirambo birasojwe

-  Paul Kagame ubwo yasuhuzaga abaturage b’i Nyamirambo

Paul Kagame asuhuza ibihumbi by’abaturage bari bateraniye i Nyamirambo kuri ‘Tapis Rouge’

-  Itariki enye ni ukongera amajyambere

“Maze rero itariki enye, ni ukongera ya vitesse [umuvuduko] ni ukongera intambwe, ni ukongera umuvuduko, ni ukongera umutekano, ni ukongera ubumwe, ni ukongera amashanyarazi, amazi, uburezi, ni ukongera amajyambere.

FPR rero yabahaye umukandida kandi ntabwo ari mushya, dusanzwe tuziranye. Turaziranye, tumaranye igihe, turizerana. Ubwo rero usibye imirimo tumaze igihe dukora, usibye imirimo myinshi idutegereje tuzakora ejo, ndagira ngo ibyo byose tujye dukomeza kubikora muri icyo cyizere, mu mahoro, mu mutekano ndetse no mu byishimo byinshi cyane. Dukwiye kwishimira abo turibo.”

Kagame yabwiye ab’i Nyamirambo ko itariki ya Kane Kanama ari ukongera gushimangira umuvuduko mu iterambere

Kagame ati “FPR yabahaye umukandida musanzwe muziranye kandi mwizerana”

14:50: Paul Kagame ahawe umwanya kugira ngo ageze ubutumwa bwe ku baturage bateraniye hano aho atangiye agira ati “Reka nshimire abamaze kuvuga, bavuze byiza birimo amateka yacu, birimo n’icyatuzanye hano n’icyaduhurije hano. Fazil Harerimana anyibukije amateka, avuze amateka ayatindaho, amateka y’abayisilamu ariko ariya mateka ni aya rusange. Yahereye ku bayisilamu ariko twibukiraho n’andi mateka asa atyo ariko twibukiraho aho igihugu cyavuye, aho kigeze ubu n’aho gishaka kujya mu bihe biri imbere.”

“Iyo ubonye, iyo wumvise ibyo byose uribaza ukavuga ngo mbere hose twari he? Ariko noneho, dufite amahirwe yo kuba duhari, dufite amahirwe yo kugira urubyiruko, dufite amahirwe yo kugira abagore n’abagabo bumva noneho ntibumve ko harimo gusumbana ahubwo harimo kuzuzanya. Bakumva ko hariho abayisilamu, abakirisitu ndetse n’abemera ukundi n’abatemera. Na bo ni abantu. Ni abantu bakwiye kugira uburenganzira bwo kuba umuntu ndetse abo bose bakorera hamwe, ibyo tugeraho ni byinshi.”

14:45: Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame, niwe uhawe umwanya aho avuze ko Umujyi wa Kigali uza ku isonga muri Afurika.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame yavuze uko ubuyobozi bw’umukandida wa FPR Inkotanyi bwahinduye ubuzima bw’igihugu

Minisitiri Nsengimana Jean Philbert aha ikaze Paul Kagame i Nyamirambo

14:40: Fazil akomeje agira ati “Ijambo ‘Baba wa Taifa’ niryo mukwiye ariko twabuze Ikinyarwanda cyaryo. Ubwigenge bwacu twabubonye mubohoye igihugu, nta bwigenge twari twarabonye […] FPR Inkotanyi itangiye kotsa igitutu ingabo za Habyarimana, twashinze ishyaka PDI ngo duharanire uburenganzira bwacu, niyo mpamvu abarishinze twiyemeje ko tutatandukana na Baba wa Taifa kuko niwe waduhaye ubwo burenganzira. Icyo twasaba ni uko Imana yakuturindira kugira ngo ukomeze kubaka imisingi y’uru Rwanda itazongera gusenywa n’uwari we wese.”

14:30: Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka, PDI, Moussa Fazil Harerimana niwe uhawe umwanya aho atangiye agira ati “Turabashimira uyu mwanya mwatugeneye, hashize imyaka 91 ururimi rw’Igiswahili ruciwe mu ndimi zemewe mu butegetsi bw’u Rwanda, umwaka ushize mwategetse ko rusubiramo […] Uru rurimi rwaciwe n’abakoloni b’Ababiligi mu 1925, uyu munsi turi mu gicumbi cyarwo. Kagame watugaruriye agaciro n’ibyishimo oyee!!!!”

Harerimana yakomeje agaragaza uko Abakoloni bakunze guheza abatari Abakirisitu, yaba mu kazi no mu gusenga ariko ubu buri dini ryemewe n’amategeko mu Rwanda rikaba ryemerewe kwigisha no gushaka abayoboke mu buryo butanyuranyije n’amategeko ndetse no mu kazi hakaba hakoreshwa ipiganwa utsinze agahabwa akazi.

Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Musa Fazil Harerimana yongeye gushimangira ko Paul Kagame ari ‘Baba wa Taifa’ bishatse kuvuga ‘Umubyeyi w’Igihugu’

Moussa Fazil Harerimana yatangaje ko ubwo FPR Inkotanyi yari itangiye kotsa igitutu ingabo za Habyarimana, bashinze ishyaka PDI riharanira uburenganzira

Vice Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Christophe Bazivamo; Paul Kagame na Madamu mu bikorwa byo kwiyamamaza

14:20: Umuturage witwa Muneza Nilla ahawe umwanya ngo agaragaze uko imiyoborere myiza yamufashije kwiteza imbere. Agize ati “nyuma yo kuvuga ko amahirwe ahari twarakumviye. Nubatse inzu nziza mu Biryogo ubu ni hoteli yakira abantu 100 icya rimwe, hari abakozi 120 dukoresha baturiye hariya babona imibereho kubera iriya nzu”.

Yakomeje agira ati “Nashinze Royal ubu ni ikigo gikomeye bihuye n’icyifuzo cyo guharanira ko abantu bagenda neza twatsindiye zone ya kabiri kandi dutwara abantu neza, dukoresha abakozi 300 batunze imiryango yabo […] Itariki enye tuzaba tugiye mu nzu y’amatora tutagiye kugutora kuko Imana yaragutoye. Abenshi tugufata nk’intumwa, Mose yacyuye abanya-Israel ariko natwe wadushakiye imibereho myiza. Ikizatujyana mu nzu y’itora ni ukwiyemeza kujya mu kirenge cyawe tugahora mu bitekerezo byawe. Abanyamujyi ba hano tuzaba tugiye gutora gutura mu nzu nziza.”

-  Ikinimba cyabyinwe biratinda…

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney (uwa gatatu uturutse ibumoso), Paul Kagame na Madamu na Mukabalisa Donatille (wa mbere iburyo) babyina ikinimba

-  I Rulindo, Madamu Jeannette Kagame nawe yari ahari

Paul Kagame na Madamu bishimana n’abaturage ba Rulindo

-  Paul Kagame abwira abaturage ba Rulindo ati ‘FPR Oyee!’

Kagame yavuze ko bitewe n’amateka mabi aka karere kanyuzemo ibyiza biri imbere

Perezida Kagame ati “FPR oyeee!”, abaturage bose bakiterera ibicu

Perezida Kagame asuhuza abaturage b’i Rulindo bari baje kumushyigikira

-  Amafoto utabonye ya Paul Kagame i Rulindo

Paul Kagame yashimiye amashyaka yashyigikiye FPR Inkotanyi mu matora

Paul Kagame yashimangiye ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batojwe kubaka atari ugusenya

Kagame yabwiye abanyarulindo ko imikorere myiza n’iterambere rusange mu buhinzi no mu bikorwaremezo aribyo bigomba gutezwa imbere

14:00: Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, amaze kugera i Nyamirambo ahazwi nka ‘Tapis Rouge’ ahateraniye ibihumbi by’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Kubera uburyo ahabereye iki gikorwa ari hanini, byasabye ko akoresha imodoka azenguruka kugira ngo asuhuze abantu

Paul Kagame agaragiwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François ubwo yageraga i Nyamirambo yazengurutse asuhuza abahateraniye

Abanyamujyi bari babukereye biteguye kwakira Paul Kagame i Nyamirambo

13:10: Abahanzi barimo Jay Polly, Intore Tuyisenge, Riderman, Christopher, Urban Boyz, batangiye gususurutsa ibihumbi by’abateraniye i Nyamirambo bategereje umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame Paul

- Ubwitabire i Nyamirambo…

Yisize amarangi y’amabara ari mu ibendera rya FPR Inkotanyi mu kugaragaza urukundo afitiye umuryango n’umukandida wawo

Ibihumbi by’abanyamujyi bahuriye i Nyamirambo aho bakiriye Paul Kagame mu byishimo by’ikirenga

Abanyamujyi bateraniye i Nyamirambo aho biteguye kwakira Paul Kagame

Ibihumbi by’abaturage ba Nyarugenge kuri uyu munsi wa Karindwi w’ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, bakoraniye ahazwi nka ‘Tapis Rouge’ i Nyamirambo, aho bategereje umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame Paul, muri morali n’ibyishimo bidasanzwe.

Imyiteguro yo ku rwego rwo hejuru, imbyino n’akanyamuneza nibyo biri kuranga aba baturage buzuye neza ahateguwe. Itsinda ry’Abayisilamu ryambaye mu buryo bumenyerewe muri iri dini imyambaro igizwe n’amabara ya FPR-Inkotanyi, ni rimwe mu yarimo gushimisha abari hano muri morali idasanzwe.

Abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’umujyi bahuriye kuri ‘Tapis Rouge’ i Nyamirambo

Nta gushidikanya ko imyiteguro yakozwe neza kuko buri mudugudu ufite icyapa cyanditseho imihigo yo gutora Kagame 100%, abakecuru, abasaza, abanyantege nke, abafite ubumuga n’abafite abana bateguriwe ihema ribafasha gukurikira ubutumwa bw’umukandida bashyigikiye. Hari kandi imodoka zikomeje gufasha abaturage kugera hano.

Amabendera n’imyambaro y’imitwe ya Politiki nka PSD, PL, PPC n’andi yiyemeje kwifatanya n’Umuryango FPR-Inkotanyi mu gushyigikira umukandida wawo muri aya matora, nkuko bisanzwe yaserukanye ishema.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE batangaje ko uyu munsi bawuhariye kugaragariza ibyishimo Kagame wabagejeje ku iterambere.

Kwizera Honoré w’imyaka 24 waturutse mu Murenge wa Rwezamenyo, avuga ko yabyutse saa kumi ngo aze gushyigikira uwamufashije kurangiza amashuri ye.

Yagize ati “Njye nari naravuye mu ishuri kubera ubushobozi buke ariko azana amashuri y’imyaka icyenda na 12 nsubirayo ndiga, nararangije niga n’imyuga ubu ndabaza mbayeho neza.”

Mu mfuruka zose za ‘Tapis Ruoge’ hari hazamuwe amabendera ya FPR Inkotanyi

UKO IGIKORWA CYO KWIYAMAMAZA CYAGENZE MU KARERE KA RULINDO

12:20: Ibikorwa byaberaga mu Murenge wa Bushoki ahazwi nko mu Gasiza mu Karere ka Rulindo birasojwe. Paul Kagame akaba agiye gukomereza mu Karere ka Nyarugenge kuri ’Tapis Rouge’ i Nyamirambo.

12:15: Paul Kagame asoje ijambo rye ashimira abaturage b’Akarere ka Rulindo, avuga ko 100% by’amajwi mu matora binasobanuye 100% ry’ibikorwa by’iterambere.

- “FPR irwanya abasenya”

“Banatubwiye n’amateka ya Rulindo, ndavuga n’aya kera. Kera cyane. Intambara zatsindiwe hano, ubwo ni urugamba, rufite amateka, amateka afite icyo avuze ku gihugu cyose hagati y’icyo gihe cy’ingamba zatsindiwe hano n’izahatsindiwe. Nanone hari amateka yabaye atari meza ariko ubu ni ameza. Mwahoze mubivuga ko ibyiza biri imbere, niho tureba.

Imikorere myiza, imikorere y’iterambere, kwiteza imbere kwanyu mu buhinzi, mu bikorwaremezo […] nibyo dushaka gukomeza guteza imbere […] hanyuma n’indirimbo yahoze ivuga ngo ntawabisenya ndeba. Tubyubake twese, tunabirindire hamwe twese kugira ngo dukomeze tubyubakireho. FPR Inkotanyi, abayoboke n’abayobozi babo, nibyo kuva na kera twatojwe. Twatojwe kubaka ntabwo ari ugusenya ahubwo turwanya abasenya.”

12:10: Paul Kagame atangiye ashimira amashyaka yashyigikiye FPR Inkotanyi aho agize ati “Reka mbanze nshimire Vincent Biruta wa PSD wavuze, akaba yavugiye ishyaka rya Politiki rya PSD. Ejo twumvise Mukabalisa wa PL wenda uyu munsi cyangwa ejo tuzumva abandi…”

12:05: Paul Kagame afashe ijambo aho atangiye ashimira abaturage bo mu Karere ka Rulindo bamwakirije impundu.

11:55: Biruta asoje ijambo rye agira ati “Bavandimwe banyarulindo, itariki murayizi. Tuzindutse. N’umukandida wacu, ifoto ye murayizi, ikirango cye murakizi. Amajwi ni angahe”. Abaturage bose basubiza bagira bati 100%.

11:45: Perezida wa PSD, Vincent Biruta, ahawe umwanya avuga ko kuri we ibikorwa byo kwiyamamaza byarangiye ubwo Abanyarwanda basabaga ko Itegeko Nshinga rivugururwa.

Ati “PSD yajyanye n’abandi Banyarwanda twemera ko Itegeko Nshinga rigomba guhinduka […] nyuma twemeza ko umukandida wacu ari Nyakubahwa Paul Kagame […] Umukandida wacu ni inkingi y’ubumwe, demokarasi n’amajyambere. PSD niko ibyumva.”

11:30: Mugiraneza Venuste w’imyaka 46 y’amavuko akaba ari umubyeyi w’abana babiri. Avuze ko mu 1996 yari yarahungiye muri Congo, ariko yaje gutahuka bigizwemo uruhare n’Ingabo za APR. Uyu mugabo avuze ko amaze gukora ibikorwa by’iterambere byinshi aho yabashije kwiyubakira uruganda rw’ikawa rubona inyungu ya miliyoni esheshatu z’u Rwanda. Ibi byose ngo abikesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame yorohereza abashoramari.

Asoje agira ati “Nkiri muri Congo nari muri marche arrière, nambutse Goma mfata vitesi ya mbere, uruganda ruba iya kabiri naho 2017-2024 ni mu ya kane.”

11:20: Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ageze mu Karere ka Rulindo ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Paul Kagame asuhuza abaturage b’i Rulindo bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza

Abanyarulindo baserutse ari benshi bishimiye Paul Kagame bashimangira urukundo bamufitiye

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ubwo yageraga i Rulindo asuhuza abaturage na bo bamwakiranye urugwiro

-  Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, bamaze kugera mu Gasiza mu Murenge wa Bushoki ahari kubera iki gikorwa.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ubarizwa muri PSD na Perezida wa Sena, Bernard Makuza bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza

-  Vice Chairman wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe

Vice Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Christophe Bazivamo na we yaherekeje Paul Kagame kwiyamamaza

-  Abayobozi b’imitwe ya Politiki itandukanye yashyigikiye FPR Inkotanyi bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame.

Dr Vincent Biruta uyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ryatanze Paul Kagame ho umukandida mu matora

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC), Mukabaranga Agnès (ibumoso) n’Umuyobozi w’Ishyaka ry’Ubwisungane n’Iterambere (PSP), Kanyange Phoebe, mu bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Rulindo

Ishyaka rya PSD rikomeje gushyigikira Paul Kagame ryatanzeho umukandida mu matora

-  Abanyamakuru ntibari gucikwa n’isegonda na rimwe…

Abanyamakuru nabo bari hafi batara amakuru yose y’ibibera i Rulindo

Yitegeye aho aterera ijisho neza afata ifoto

-  Amagambo ‘FPR Oyee’ yanditswe ku musozi wo mu Gasiza ahari kubera iki gikorwa

Imisozi n’amashyamba yo mu Murenge wa Bushoki hagaragara amagambo yo kwamamaza FPR Inkotanyi

-  Akanyamuneza ni kose ku bitabiriye iki gikorwa baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Rulindo no mu nkengero zako.

I Rulindo bacinye akadiho bishimira kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame

Bari bambariye gushyigikira FPR Inkotanyi

Abitwaje indabo zihabwa umugeni bizihiwe bacinya n’akadiho

Abategarugori bari bafite akanyamuneza ku maso

10:45: Kuri gahunda y’uyu munsi, biteganyijwe ko Umuyobozi w’Ishyaka PSD, rimwe mu munani yashyigikiye Umukandida wa FPR Inkotanyi aza guhabwa umwanya akagira icyo avuga. Ubusanzwe abarwanashyaka b’amashyaka yashyigikiye Umukandida wa FPR Inkotanyi bitabira ibikorwa bye byose byo kwiyamamaza.

10:20: Abahanzi batandukanye barimo Eric Senderi nibo bari gususurutsa abaturage ibihumbi bitabiriye ibikorwa bya Paul Kagame byo kwiyamamaza.

Abaturage bo mu mirenge itandukanye bari baserukanye ibyapa bigaragaza ko bashyigikiye FPR n’umukandida wayo Paul Kagame

Abahanzi batandukanye basusurutsa abaturage b’i Rulindo mbere y’uko umukandida ahagera

Knowless Butera mu bahanzi basusurukije ab’i Rulindo

Abaturage bo muri Rulindo na bo bitabiriye ku gipimo cyo hejuru

- Abagore bitwaje ibisabo…

Abategarugori b’i Rulindo bari bitwaje ibisabo nk’ikimenyetso cy’uko bakamiwe

Abitwaje inkongoro bagaragaje ko umukamo wiyongereye binyuze muri Girinka

- Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa…

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude, (ibumoso) nawe yitabiriye iki gikorwa

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François aganira na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame i Rulindo

Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire na we yaherekeje umukandida w’Umuryango

-  Abaturage bitabiriye ku bwinshi…

I Rulindo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza batangiye kugera aho byabereye igicuku kinishye

Abaturage bo muri Rulindo bahuriye mu Murenge wa Bushoki aho Paul Kagame agiye kwiyamamariza

Ab’i Rulindo bakoze imyiteguro ihambaye

Mu misozi hejuru hari hatatse amagambo yamamaza ubudahangarwa bwa FPR
src.igihe.com

8,189 total views, 2 views today

2 comments

  1. 19981 232039some truly interesting info , properly written and broadly speaking user genial . 201153

  2. 186216 351472Its rare knowledgeable folks within this subject, nevertheless, you seem like theres more you are talking about! Thanks 603020

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *