KONKA

Umwarimu muri Makelele University azasifura umukino w’u Rwanda na Tanzania


Umugande Brian Nsubuga Miiro yaherukaga mu Rwanda asifurira Rayon Sports itsindwa na Zamalek 3-0 )

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umugande Brian Nsubuga Miiro usanzwe ari umwarimu wa siporo muri kaminuza ya Makelele niwe uzasifura umukino uzahuza u Rwanda na Tanzania kuri stade ya Kigali mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN 2018.

Umukino ubanza wari wabereye kuri CCM Kirumba i Mwanza, Nshuti Dominique Savio yatsinze igitego ku munota wa 18 kigomborwa kuri penaliti na Himid Mao ku munota wa 35.

Impuzamshyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yemeje ko Brian Nsubuga Miiro wabaye umusifuzi mpuzamahanga mu 2010 azayobora uyu mukino afatanyije na Ronald Katenya na Dick Okello mu gihe uwa kane azaba ari Chelanget Ali Sabila bose bo muri Uganda.

Komiseri w’umukino ni Ali Mohamed Ahmed wo muri Somalia.

Nsubuga amaze gusifura imikino ibiri ifite aho ihuriye n’u Rwanda; mu 2013 yasifuye umukino Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yatsinzemo Mali i Kigali ibitego 2-1 mu injonjora rya kabiri ry’igikombe cy’Afurika n’uwa Rayon Sports i Kigali itsindwa na Zamalek ibitego 3-0 muri CAF Confederation Cup 2015.

Tanzania yakoze imyitozo ya mbere mu Rwanda kuri uyu wa Kane kuri stade Mumena ntifite Shomari Kapombe wavunitse asimburwa na Boniface Maganga.

Tanzania n’u Rwanda bimaze guhura inshuro 15, buri gihugu gitsinda itandatu banganya itatu, izatsinda kuri uyu wa Gatandatu izahura n’iyakomeje hagati ya Uganda na Sudani y’Epfo;umukino ubanza baguye miswi.

CAF yagennye itsinda ry’abasifuzi b’Abanyarwanda bayobowe na Uwikunda Samuel gusifura umukino uzahuza Sudani n’u Burundi i Khartoum tariki ya 30 Nyakanga 2017. Azungirizwa na Hakizimana Ambroise na Niyitegeka Jean Bosco naho Ruzindana Nsoro abe uwa kane.

src.izubarirashe

9,270,255 total views, 1 views today

4 comments

  1. Hi! I’m at work surfing around your blog from my new iphone 3gs!

    Just wanted to say I love reading your blog and look forward to all your posts!

    Carry on the excellent work! http://jrcontractors.net/?option=com_k2&view=itemlist&task=user&id=49090

  2. Hi! I’m at work surfing around your blog from my new iphone
    3gs! Just wanted to say I love reading your blog and
    look forward to all your posts! Carry on the excellent work! http://jrcontractors.net/?option=com_k2&view=itemlist&task=user&id=49090

  3. There are, in fact, sopme unfavourable poіnts to freelancing.
    One essential point is that if you happen to work
    as a freelance paralegal yοull not be eⅼigiblе for the sorrs of benefits that you ᴡould have in working for a regսlation agency or a private attorney.
    In caze you realloy feel that such “perks” as Ƅasіc һealth insurance
    and ⲟther such adνantages are important, freelancіng wiⅼl not provide you
    with these benefits.

  4. Hello,I log on to your blogs named “Umwarimu muri Makelele University azasifura umukino w’u Rwanda na Tanzania – Amakuru mu binyamakuru bitandukanye kw’isi” regularly.Your story-telling style is witty, keep doing what you’re doing! And you can look our website about proxy free list.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *