KONKA

Daily Archives: 10/08/2017

Umunyakenya Lt Gen Leonard Muriuki Ngondi yasimbuye Lt Gen Frank Mucyo Kamanzi

1

Umunyakenya Lt Gen Leonard Muriuki Ngondi yasimbuye Lt Gen Frank Mucyo Kamanzi, Umunyarwanda wayoboraga ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur (UNAMID) uherutse koherezwa muri Sudani y’Epfo. Muri Mata uyu mwaka , Umunyamabanga Mukru wa Loni Antonio Guterres yahaye Lt Gen Kamanzi inshingano zo kuba Umugaba mukuru w’ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, UNAMISS. …

Read More »

Umugore w’umuvugabutumwa KWIZERA Emmanuel arashyingurwa kuri uyu wa Kane

1

Umuvugabutumwa Kwizera na Nyakwigendera Kunda bakiri kumwe. Kwizera yatangaje ko imihango yo guherekeza bwa nyuma umugore we witabye Imana azize indwara ya kanseri izaba kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2017. Kwizera avuga ko umugore we yamusigiye urwibutso kubana neza kw’abashakanye bishoboka, kuko mu myaka 10 bari bamaranye nta kibazo bigeze bagirana. Yagize ati “Yanyeretse ko kubana hagati y’abashakanye …

Read More »

Nyamagabe: Umucungamari w’Ikigo Nderabuzima afunzwe akekwaho kunyereza asaga miliyoni 2Frw

1

Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe yafashe uwitwa Kagenza Vedaste w’imyaka 34 y’amavuko, ukekwaho icyaha cyo kurigisa umutungo w’ikigo nderabuzima cya Mbuga yari abereye umucungamari. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi atangaza ko uyu mugabo yafashwe akurikiranyweho kunyereza amafaranga y’u Rwanda angana na 2 265 000 y’ikigo nderabuzima, nyuma y’igenzura ryabaye ku mikoreshereze y’umutungo w’iki kigo. IP …

Read More »

Umuryango w’Umunyarwanda washimutiwe i Kampala urasaba ubufasha

12

Umuryango w’Umunyarwanda uheruka gushimutirwa i Kampala muri Uganda, wagaragaje uburyo yajyanywe n’abantu barimo abambaye impuzankano y’inzego zishinzwe umutekano z’icyo gihugu, kugeza ubu ukaba utaramenya amakuru y’aho aherereye. Ku Cyumweru tariki 7 Kanama nibwo René Rutagungira wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya sergeant, yashimuswe n’abantu bataramenyekana ubwo yari mu kabari ka Bahamas asangira n’inshuti ze, ahagana saa munani z’ijoro …

Read More »