KONKA
Breaking News

Kicukiro: I Kagasa barashyize babonye amazi meza ariko azajya aboneka 2 mu cyumweru

Bari basanzwe bavoma amazi yo mu gishanga, abifite bakajya kugura ameza aho ijerekani igura 300 Frw. Ni abatuye mu midugudu ya Kiyanja, Kabidandi na Nyacyonga yo mu kagari ka Kagasa, umurenge wa Gahanga, kuri uyu wa 03 Kanama batashye amavomero yubatswe ku bufatanye bwa WASAC n’ingabo z’u Rwanda. Gusa ngo bazajya bayabona kabiri mu cyumweru kugira ngo bayasaranganye n’ibindi bice.

Batashye amazi bari bamaze igihe bakeneye

Batashye amazi bari bamaze igihe bakeneye

Aya mavomero atatu arimo rimwe ryasanywe, yatwaye miliyoni 15 Frw hatabariwemo ibikorwa by’amaboko byagiye bikorwa ku bwitange bw’ingabo z’igihugu. Azatuma ingo 249 zibona amazi meza.

Bisa nk’aho ikibazo kidakemutse burundu kuko aya mazi azajya aboneka kabiri mu cyumweru. Gusa bavuga ko biruta uko byari bisanzwe kuko kubona amazi muri aka gace bitari byoroshye. Kuri aya mavomero ijerekani izajya igura igiceri cya 20 Frw.

Tuyisenge Jeanette utuye mu mudugu wa Kabidandi avuga ko bari basanzwe bavoma amazi y’igishanga kiri muri aka gace kandi na bwo bakoze urugendro rurerure ariko kugera aho iri vomero riri bimusaba gukoresha iminota 10.

Ngo abifite bayaguraga, ijerekani bakayishyura 300 Frw. Ati “Twayakuraga ahuntu bita kwa Gasamagwe, haba hari abantu benshi, kuyabona biba bigoye ni ukurwana.”

Tuyisenge avuga ko n’aha bayaguraga atari hafi kuko we yahageraga akoze urugendo rw’isaha imwe. Ati “Ushobora kuhamara amasaha abiri ariko biterwa n’abantu wahasanze kuko iyo twahasanze abantu benshi ushobora kujyayo nka saa 07h00 ukagera mu rugo nka saa 11h00.”

Umuhuzabikorwa w’imishinga y’amazi muri WASAC, Lambert Karangwa yizeje aba baturage bamaze iminsi bafite ikibazo cy’amazi ko aya meza batashye uyu munsi bazajya bayabona kabiri mu cyumweru.

Uyu muyobozi muri WASAC uvuga ko abagerwaho n’amazi meza mu karere ka Kicukiro ari 80%, avuga ko n’ubwo uyu mubare uri hejuru ariko ikibazo kikiri mu kuba abaturage babona amazi buri gihe.

Avuga ko hari gukorwa birimo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove n’umuyobora w’amazi uva kuri uru ruganda uzanyuzwa kuri Rebero ukagera aha Gahanga.

Atanga ikizere ko ibi bikorwa bizurura muri Gashyantare ku buryo bizatuma abatuye Kicukiro bose bazajya babona amazi meza 100%.

Brig. Gen Rutaha Dennis uyobora ingabo mu mugi wa Kigali yavuze ko intambara y’amasasu yarangiye ariko ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza kurwana intambara yo gufasha abaturage gutera imbere.

Yabasabye ko aya mazi meza begerejwe bayabyaza umusaruro  kuko mu buzima bwa buri munsi amazi ari ngombwa.

Yababwiye ko n’ubwo babemereye ko bazajya babona aya mazi kabiri mu cyumweru ariko bakwiye gushaka uburyo bajya bahorana amazi.

Yasaga nk’ubagira inama, ati “Mushake ahantu ho kubika ariya mazi, biriya bivido mbonye hariya ntibihagije, mushake ingunguru cyangwa ibigega, muge muvoma musukamo, najya aza muge muyavoma muyabike.”

Dr Nyirahabimana Jeanne uyobora akarere ka Kicukiro avuga ko ntawe ukwiye gutungurwa no kuba aka gace k’umugi wa Kigali kagejejwemo amazi meza iki gihe kuko gatangiye guturwamo vuba.

Ati “Akarere ka Kicukiro ntikari gatuwe cyane noneho kagenda gaturwa murabibona hirya no hino abantu baza kugaturamo, ubwo rero n’ibikorwa remezo bigomba gukurikira.”

Mu bikorwa byo kubaka aya mavomero atatu, uretse ingufu n’ubundi bufasha bwatanzwe n’ingabo z’u Rwanda, abaturage na bo batanze umusanzu.

Abayobozi barimo ab'inzego z'umutekano bayafunguye ku mugaragaro

Abayobozi barimo ab’inzego z’umutekano bayafunguye ku mugaragaro

Bishimiye iki gikorwa kigezweho ku bufatanye bw'ingabo

Bishimiye iki gikorwa kigezweho ku bufatanye bw’ingabo

Bahise bayafungura ngo barebe ko aza

Bahise bayafungura ngo barebe ko aza

Abaturage bahise batangira kuvoma

Abaturage bahise batangira kuvoma

Ngo bazajya bayabona kabiri mu cyumweru

Ngo bazajya bayabona kabiri mu cyumweru

Bari baje kuvoma ari benshi

Bari baje kuvoma ari benshi

Abaturage bari baje kwishimira aya mazi babonye bari bayakeneye

Abaturage bari baje kwishimira aya mazi babonye bari bayakeneye

Brig Gen Rutaha yasabye aba baturage kujya babika aya mazi kugira ngo babone ayo bakoresha mu gihe adahari

Brig Gen Rutaha yasabye aba baturage kujya babika aya mazi kugira ngo babone ayo bakoresha mu gihe adahari

Brig Gen Rutaha yavuze ko urugamba RDF iriho kurwana ari urwo gufasha abaturage kwihobotora ubukene

Brig Gen Rutaha yavuze ko urugamba RDF iriho kurwana ari urwo gufasha abaturage kwihobotora ubukene

Umuyobozi w'akarere ka Kicukiro yashimiye ingabo zatumye iki gikorwa kigerwaho

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro yashimiye ingabo zatumye iki gikorwa kigerwaho

Karangwa wo muri WASAC yabizeje ko muri Gashyantare umwaka utaha bazaba babona amazi buri munsi

Karangwa wo muri WASAC yabizeje ko muri Gashyantare umwaka utaha bazaba babona amazi buri munsi

Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bw'ingabo z'u Rwanda

Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye bw’ingabo z’u Rwanda

Abaturage bari baje kwishimira aya mazi babonye bari bayakeneye

Abaturage bari baje kwishimira aya mazi babonye bari bayakeneye

Bishimiye iki gikorwa

Bishimiye iki gikorwa

Meya n'abaturage bishimiye iki gikorwa bacinya akadiho ivumbi ruratumuka

Meya n’abaturage bishimiye iki gikorwa bacinya akadiho ivumbi ruratumuka

Abaturage n'ingabo bacinye akadiho bishimira iki gikorwa

Abaturage n’ingabo bacinye akadiho bishimira iki gikorwa

src.umuseke.rw

226,095 total views, 1 views today

5 comments

  1. bing bring me here. Thanks!

  2. Ha, here from bing, this is what i was searching for.

  3. Me like, will read more. Thanks!

  4. Good Morning, bing lead me here, keep up nice work.

  5. Ha, here from yahoo, this is what i was searching for.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *