KONKA
Breaking News

Anita Pendo yibarutse umwana w’umuhungu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Kanama 2017.

Umushyushyarugamba Anita Pendo yibarutse umwana w’umuhungu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Kanama 2017.

Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana ubutumwa bwishimira imfura ya Pendo na Ndanda. Tidjara Kabendera anyuze kuri Instagram abwira Pendo gusubirayo ati “Nta mahwa ariyo maaa. Imana igira neza.” Anongeraho ko kwitwa umubyeyi ari umunyenga.

Anita usanzwe akora mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kuri Magic FM yibarutse nyuma y’igihe yari amaze mu rukundo na Nzeyimana Ndanda Alphonse ukinira ikipe ya AS Kigali.

Urukundo rw’aba bombi rwabaye ikimenyabose mu Ukuboza 2016 ubwo Anita yeguriraga umutima we Ndanda waje asimbura Producer David wo muri Future Records bari bamaze igihe kinini bakundana bakaza gutandukana ku bushake bwabo.

Mu minsi ishize MC Anita Pendo yatangaje byeruye ko yitegura kwibaruka, inkuru yashimishije benshi mu nkoramutima ze banabigaragaza mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Anita yibarutse nyuma y’iminsi ibiri gusa agaragaye mu gikorwa cyahuje abahanzi n’abazwi mu ngeri zitandukanye cyo gukusanya inkunga yo kuvuza umwana witwa Sheja ‘Together For Sheja’ urwaye kanseri cyabereye i Remera.

Nzeyimana Ndanda wabyaranye na Anita ni umukinnyi wa ruhago, yabaye umunyezamu wa Rayon Sports igitozwa na nyakwigendera Jean Marie Ntagwabira ayivamo mu 2014 ajya muri Esperance ayikinira umwaka umwe.

Umuyobozi wa Radio Rwanda, Aldo Havugimana, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagaragaje ko yishimiye inkuru yo kwibaruka kwa Anita

Anita Pendo yaherukaga kwemeza ko ari mu myiteguro yo kwakira umwana

Anita Pendo n’umugabo we Ndanda bamaze igihe bakundana

Anita ni umwe mu bashyushyarugamba bakomeye mu gihugu

9,306 total views, 1 views today

One comment

  1. Hello,I log on to your blog named “Anita Pendo yibarutse umwana w’umuhungu ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Kanama 2017. – Amakuru mu binyamakuru bitandukanye kw’isi” regularly.Your writing style is awesome, keep it up! And you can look our website about تحميل اغاني.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *