KONKA

Iran: Abadepite bari mu mazi abira bazira kwifata ‘Selfie’ ku mugore w’umudipolomate

Abadepite biganjemo ab’abagabo muri Iran bari mu mazi abira nyuma yo gusakara ku ifoto ibagaragaza bari kwifotoreza kuri Federica Mogherini, umugore ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Abo badepite b’abagabo bifotoreje kuri Mogherini kuri uyu wa Gatandatu mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo Perezida Hassan Rouhani yarahiriraga kuyobora icyo gihugu.

Amafoto yakwirakwijwe agaragaza Mogherini ashagawe n’abadepite b’abagabo bamwifotorezaho bakoresheje telefone.

Iyi myitwarire yanenzwe bikomeye ayo mafoto akigera hanze, bamwe bavuga ko atari imyitwarire ikwiriye intumwa za rubanda nk’uko BBC yabitangaje.

Alireza Salimi, umwe mu badepite yavuze ko imyitwarire abo badepite bagaragaje igaragaza gupfukamira abanyaburayi asaba ko bakwiye kwitaba komite ishinzwe imyitwarire.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bo bavuze ko ibyakozwe n’abo badepite ari urukozasoni ku gihugu.

Umujyanama wa Perezida Rouhani, Hesam Ashena , yagize ati “Ibi bijyanye n’umuco kurusha kuba ikibazo cya Politiki.Buri umwe muri abo badepite bifotoje akwiye kwisobanura.”

Madamu Mogherini yasohoye raporo y’uruzinduko rwe muri Iran ariko ntiyigeze akomoza kubyamafoto abadepite bamwifotorejeho.

src.igihe.com

557,784 total views, 3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *