KONKA
Breaking News

Karongi: Abayobozi basenyera bamwe abandi ntibabasenyere bari kubibazwa

Bamwe mu baturage mu duce tunyuranye tw’umugi mu karere ka Karongi barinubira ko basenyewe inzu baheruka kubaka ‘mu buryo bunyuranyije n’amategeko’ ariko bamwe muri bagenzi babo bubakiye rimwe mu buryo nk’ubwabo bo ntibasenyerwe. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibi bidakwiriye.

Eric yarasenyewe ariko bamwe mu bafite ikibazo nk'icye ntibasenyewe

Eric yarasenyewe ariko bamwe mu bafite ikibazo nk’icye ntibasenyewe.

Kimwe n’ahandi mu bice binyuranye by’igihugu, abaturage bubatse mu buryo budakurikije amategeko cyane mu bice by’umugi basenyewe inzu zabo.

Mu karere ka Karongi ngo hari inzu zigera ku 100 bivugwa ko zubatswe binyuranyije n’amategeko mu gihe cy’amatora, izi ngo zagombaga gusenywa zose.

Hamwe na hamwe ariko byavuzwemo ruswa ku bayobozi b’inzego z’ibanze kuko ngo hari abasenyerwa abandi ntibasenyerwe mu gihe bahuje ikibazo.

I Karongi, Eric Hategekimana wo mu mudugudu wa Josi mu kagari ka Gitarama Umurenge wa Bwishyura avuga ko yagiye i Kigali kugira ibyo avanayo agarutse agasanga inzu ye bayishyize hasi.

Avuga ariko ko ikimubabaza ari uko hafi ye hari abandi bagenzi be bubaka kandi nta byangombwa bafite kimwe nawe ariko bo bakaba batarasenyewe.

Mu mpera z’ukwezi gushize hari undi muturage wasenyewe mu buryo benshi banenze kuko ngo yari amaze igihe kinini yubaka abayobozi b’ibanze babizi. Uyu ubu akaba ubu yaremerewe aho yari yarubatse ihema akahazamura akazu aba arimo.

Bamwe mu baturage bakeka ko imigirire yo gusenyera bamwe abandi ntibasenyerwe ishobora kuba iterwa na ruswa bashinja abo bayobozi b’ibanze.

Inzu zimwe zagombaga gusenywa zubatswe mu buryo budakurikije amategeko mu mirenge ya Bwishyura na Rubengera zarahagaritswe ariko ntizasenywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko hari abayobozi barebesha ijisho rimwe bagasenyera bamwe abandi bakabihorera kandi kubaka nta byangombwa ari icyaha, ariko kandi ko no gusenyera bamwe abandi ntubasenyere ari icyaha.

Francois Ndayisaba uyobora Akarere ka Karongi yavuze ko hari abayobozi bamwe ku nzego z’ibanze batangiye gukurikiranwa kuri ibi abandi bandikiwe amabaruwa asaba ibisobanuro.

Uyu muyobozi ariko avuga ko atakwemeza ko igitera ibi ari ruswa kuko hari inzego zishinzwe kwemeza ko ari ruswa, gusa ko koko ibi byaha bihari.

Habanabakize Jean bari barasenyeye agahita ahubaka ihema abamusenyeye bagakurikiranwa ariko bakaza kurekurwa, ubu yubatse indi nzu nto arimo

Habanabakize Jean bari barasenyeye agahita ahubaka ihema abamusenyeye bagakurikiranwa ariko bakaza kurekurwa, ubu yubatse indi nzu nto arimo

Hari bamwe bubaka nta byangombwa kandi ntihagire ubakoma imbere

Hari bamwe bubaka nta byangombwa ntihagire ubakoma imbere

src.umuseke.rw

61,264 total views, 2 views today

11 comments

  1. Im grateful for the article post.Thanks Again.

  2. A big thank you for your article post.Thanks Again. Awesome.

  3. Thanks again for the article post.Thanks Again. Really Great.

  4. Thanks so much for the article.Really looking forward to read more. Much obliged.

  5. 775568 649103Immigration Lawyers […]the time to read or pay a visit to the content material or sites we have linked to below the[…] 295478

  6. 281479 248053Someone essentially assist to make severely posts I may possibly state. That could be the very initial time I frequented your website page and so far? I surprised with the analysis you made to create this certain submit incredible. Magnificent task! 488301

  7. Appreciate you sharing, great post.Really looking forward to read more. Much obliged.

  8. Would love to perpetually get updated great weblog! .

  9. 417411 358592Hello DropshipDragon provides dropping for quality, affordable products direct from China to your customers. Perfect for eBay sellers and website owners alike! 334240

  10. 764309 159499Respect to internet site author , some amazing entropy. 54609

  11. Thank you for the auspicious writeup. It in fact was a amusement account it. Look advanced to far added agreeable from you! However, how could we communicate?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *