KONKA

Kenya: Yahoze ari ‘bouncer’ urinda Umudepite none na we yatorewe kujya mu nteko

Nimrod Mbithuka Mbai yari asanzwe ari umwe mu barinda abagize inteko ishinga amategeko, ariko ubu na we yatorewe kuba umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, na we agiye kuzahabwa uzajya umurinda nk’uko itegeko ribiteganya.

Nimrod Mbithuka Mbai yari asanzwe ari umwe mu barinda abagize inteko ishinga amategeko

Mbithuka Mbai yatowe kuzahagararira intara ya Kitui y’Uburasirazuba nk’uko Daily Nation yabyanditse.

Ubwo  yiyamamazaga, Mbithuka yatsinze umwe mu Badepite bari bahanganye, ubu agiye gusanga mu Nteko umwe mu bo yarindaga.

Yatsinze ku majwi 14, 256 mu gihe uwo bari bahanganye yagize amajwi 10, 899.

Mbai yigeze no kurinda Umuvugizi wa Leta ya Kenya mbere y’uko ava mu kazi ko k’abashinzwe umutekano yakoraga nk’Umupolisi.

Mu kazi ke ko kurinda abakomeye, Nimrod Mbathuka Mbai yamaraga amasaha menshi ategereje ko abo yarindaga barangiza inama barimo.

Yagombaga kandi kurinda imodoka zabo mu gihe bari mu biganiro ahantu hatandukanye. Guhera ubu na we agiye guhabwa umuntu umurinda, amukingurire urugi kandi amube hafi aho agiye hose nk’uko na we yabikoze igihe kirekire.

src.umuseke.rw

636,017 total views, 11 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *