KONKA

MONACO CAFE muri T2000 iraguhamagarira kuryoherwa UEFA super cup kw’itariki 08/08/2017

Itariki 08/08/2017 hateganyijwe umukino uzahuza ikipe ya Manchester United na Real Madrid ukaba ari umukino wa Super Cup ukaba uhuza ikipe iba yaratwaye Champions league ndetse na Europa league. mukazaba muwureeba kuri screen nini cyane muri monaco cafe muri T2000

2

Uyu mukino ukaba uzabera National Arena Phillip II Macedonia muri Macedonia ukazatangira saa 20h45,aya makipe yose amaze iminsi akina imikino ya gicuti yo kwitegura shampiyona Manchester United ikaba yaritwaye neza ugereranyije na Real Madrid .bikaba biteganyijwe ko Real madrid izawukina idafite kizigenza wayo Christiano Ronaldo kuko adafite imyitozo ihagije.

Ibyiza by’a Monaco Cafe muri T2000

Monaco Café ni Bar na Restaurant ifite umwihariko mu Mujyi wa Kigali ugereranyije n’izindi zihasanzwe. Harimo umwanya wa Restaurant, umwanya wa Bar ndetse n’ahantu abana basohokanye n’ababyeyi bidagadurira.

Muri Restaurant ya Monaco cafe uhasanga amafunguro ateguranye ubuhanga kandi ari ku giciro buri wese yibonamo. Bar yaho uyisangamo inzoga z’amoko yose ndetse abahasohokeye bemeza ko bigoye ko wahabaza inzoga ngo uyihabure. Ku bakunda umupira w’amaguru nabo barazirikanywe. Umukiriya wahisemo gusohokera muri Monaco cafe, ahafatira icyo kunywa no kurya anirebera imipira yo muri shampiyona zikomeye z’iburayi.

Nyuma yo kubona ko hari ababyeyi basohoka ariko bakabura uko bajyana abana kuko aho basohokeye nta mwanya wabagenewe, Monaco cafe yakemuye iki kibazo. Abana basohokanye n’ababyeyi bafite umwanya wagenewe ‘Jungle adventure’, irimo ibikinisho n’ibindi byose umwana yakenera ngo yidagadure.

Monaco Cafe iherereye mu Mujyi wa Kigali , mu nyubako ya T 2000, mu nyubako yo hasi, mu marembo magari ya T 2000. Inyarwanda.com yabagereyeyo ibafatira amafoto agaragaza umwihariko wa Monaco Cafe, Bar and Restaurant, ahantu ukwiye gusohokera waba uri kumwe n’inshuti zabo cyangwa abavandimwe, mukakirwa neza n’abakozi baho, mugataha mwahakunze cyane kubera ibyiza muhabonera.

Reba amafoto y’ubwiza bukerereza abagenzi burangwa muri Monaco Cafe

Umuryango winjira muri Monaco cafe

Ukinjira muri T 2000 ureba imbere yawe uhita ubona umuryango winjira muri Monaco cafe

Muri Monaco cafe umukiriya ni umwami

Aho abakiriya bicara

Muri Monaco cafe umukiriya ni umwami, niyo mpamvu agomba no kwicara ahantu hateguye neza nka gutya

Bar

Isuku idasanzwe niyo yakirizwa abagana Bar ya Monaco Cafe

Bar Monaco cafe

Bar

Bar ya Monaco cafe ntacyo kunywa wayiburamo. Amarira y’intare nayo uyahasanga ku bwinshi mu moko atandukanye

Hanze

Hanze

Aha niho hateganyirijwe abashaka kuganira biyumvira amafu n’akayaga ka Kigali

 

Patisserie
Aho abana bidagadurira

894,037 total views, 4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *