KONKA
Breaking News

Ngororero: Umugore n’abana be babiri bishwe urw’agashinyaguro bajugunywa mu musarane

Ngororero: Umugore n’abana be babiri bishwe urw’agashinyaguro bajugunywa mu musarane

Umugore witwa Uwamahoro Console wari utuye mu Kagari ka Gatega mu Murenge wa Hindiro ho mu Karere ka Ngororero yasanzwe mu musarane yicanywe n’abana be babiri.

Imirambo yabo yavumbuwe muri uwo musarane ku wa Mbere tariki ya 1 Kanama 2017, mu gikorwa cyo gushakisha aho uyu muryango waba uherereye cyayobowe n’ubuyobozi bwaho.

Mu Kiganiro Bwiza.com yagiranye n’Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Hindiro, Mukunduhirwe Benjamine yavuze ko nyuma yo kubona imirambo y’abagize uyu muryango baje gushyingurwa.

Akomeza avuga ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane ibijyanye n’ubu bwicanyi.

Uretse Uwamahoro wishwe yaciwe ukuboko bamwe bakeka ko bashakaga uko bamwinjiza muri uwo musarane, yanicanwe n’abana be babiri barimo uwitwa 1 Tuyisenge Innocent w’imyaka 9 wagaragaraga ko bamukubise ikintu cyamukomerekeje mu mugongo. Uyu mwana Uwamahoro yamubyaranye n’umugabo we umaze imyaka isaga 3 apfuye.

Undi wishwe ni Mukayisemga  wari ufite umwaka umwe, Uwamahoro yabyaranye n’umugabo wari waramwinjiye.

Uyu muyobozi yavuze ko Uwamaharo yari abanye neza n’abaturanyi be, uretse ikibazo cy’ubwumvikane buke yigeze kugirana n’uwo mugabo wari waramwinjiye, icyo gihe umugore agacumbika mu baturanyi ariko nyuma bagasubirana.

Kumenya iby’uru rupfu byaturutse kuri musaza wa Uwamahoro(wishwe) wagiye kumureba mu rugo akamubura, dore ko ngo nta telefoni uyu mugore yagiraga, yasanga hakinze akabwira ubuyobozi kumenya amakuru kuri uyu muryango.

Ati “Ku wa mbere musaza wa nyakwige uwamahoro yaje kubareba kuko hari hashize icyumweru batazi amakuru ye, aje kubareba, abaza ubuyobozi aho baba baherereye….. bari kubashakisha babonye  umutwe mu musarane.”

Ubusanzwe ngo uyu mugore yajyaga agira igihe akajya ahantu akahamara amezi nk’abiri yajyanye n’abana be mu gihe kitari icyo mu ihinga. Umugabo we na we ngo yajyaga ajya gupagasa akagaruka nyuma y’amezi runaka, akaba yaraherukaga kugaragara muri ako gace ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

src.bwiza.com

70,530 total views, 1 views today

194 comments

  1. Where can I buy overnight http://margaretcardillo.com/items/pharmacy/flotral.html Reliable place to buy online.

  2. generico prezzo farmacia http://gimafood.it/css/farmacia/bentelan.html dove comprare il a milano.

  3. Merci à vous pour ce game. Moi j’adore les jeux de pistolets, et vous?

  4. Come acquistare online http://craggmanagement.com/main_images/Image/farmacia/patanol.html dove acquistare senza carta di credito.

  5. brausetabletten gunstig kaufen http://mistera.co.uk/userfiles/apotheke/chloroquine.html online bestellen ohne rezept paypal.

  6. Bez predpisu v lekarni cena, http://www.premiumthemesup.com/wp-content/uploads/2017/01/lekarna/fluoxetina.html – Koupit v lekarne online za dostupne ceny online.

  7. Really wonderful visual appeal on this web site, I’d value it 10 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *