KONKA

Nyanza: Umubyeyi afunzwe ashinjwa kuroga umwana yibyariye

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyanza yataye muri yombi umugore ushinjwa kuroga umwana we agapfa, nyuma y’uko umugabo we ngo yamuhozaga ku nkeke amubwira ko atari we wamubyaye.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama, ubwo uyu mugore usanzwe utuye mu Kagali ka Kibirizi mu Murenge wa Nyagisozi yaroze umwana we w’umuhungu wari ufite imyaka ibiri akitaba Imana, nyuma y’amakimbirane yari amaze igihe agirana n’umugabo we.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko uyu mugore yemera ko umugabo we yajyaga amutoteza buri munsi akamubwira ko atari we Se w’umwana bafite, bituma amuroga bisa n’aho agamije gushimisha umugabo.

Yakomeje agira ati “Iki ni igikorwa cya bunyamaswa gikorewe umwana, ntabwo gikwiye kwihanganirwa mu Rwanda. Nta kwihangana gukwiye kubaho ku cyaha nk’iki.”

“Ntabwo dukwiye gutuma abana baba ibitambo by’amakimbirane yacu. Hari uburyo bwinshi abagore bakiri bato bajya bafashwa mu buryo bw’inama no gushaka ubufasha. Mu gihe hagaragaye ibibazo bw’ihohoterwa mu muryango, turasaba abaturanyi kujya babimenyekanisha hakiri kare kugira ngo dukumire ibikorwa nk’ibyo.”

Nubwo ibikorwa byo kwiyicira abana bidakunze kubaho, polisi ivuga ko ari ibyaha bikomeye bihanishwa igifungo cya burundu.

Uyu mugore afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagisozi mu gihe umurambo w’uyu mwana wajyanwe mu bitaro ngo ukorerwe isuzuma.

src.igihe.com

224,071 total views, 2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *