KONKA
Breaking News

Umumotari wasubije miliyoni 5.2Frw z’umugenzi wakoze impanuka yahembwe moto

Ikigo ngenzuramikorere cy’Imirimo ifitiye igihugu akamaro(RURA), cyashimiye umumotari witwa Ndayiramije Donat, uheruka gusubiza amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshanu n’ibihumbi 200 y’umugenzi wakoze impanuka, kimuha moto ifite agaciro ka miliyoni n’ibihumbi 500 y’u Rwanda.

Aya mafaranga Ndayiramije yayashyikirije Polisi, na yo iyashyikiraza umuryango w’umugenzi wari wakoze impanuka ku wa 23 Nyakanga 2017, wari ukiri mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali(CHUK).

Ndayiramije amaze guhabwa iyo moto, yavuze ko bimushimishije cyane kuko abonye moto ye bwite kuko iyo yakoreshaga itari iye.

Yagize ati “Ndishimye cyane bikomeye ko iyi ni inkunga ikomeye RURA ingeneye, nanjye ngiye kuyibyaza umusaruro. Iyo nakoreshaga yari iy’undi muntu.”

Yakomeje avuga ko gusubiza ayo mafaranga ari umutima wa kimuntu wamujemo atekereza kuba Imana yamurinze impanuka yakomerekeje uwo yari atwaye, anasaba bagenzi be guha agaciro umugenzi n’ibintu afite kandi bagakora kinyamwuga.

Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba yavuze ko igikorwa uyu mumotari yakoze kigaragaza ubumuntu n’ubunyangamugayo.

Yagize ati “Iki ni igikorwa cyiza kigaragaza ubumuntu, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga, guha agaciro umugenzi, kumurinda no kurinda ibye. Nibyo duhora duhamagarira abatwara abagenzi buri munsi.”

Yongeye ati “Inzego dukorana zaramushimiye, natwe nka RURA turamushimiye, twamugeneye moto nshya ya miliyoni 1.5 Frw ifite n’ibyangombwa byose, nk’ikimenyetso ko RURA yishimira abakora umwuga wo gutwara abantu bitwara neza. Ni igikorwa gishimishije kuko mu mirimo ifitiye igihugu akamaro harimo no gutwara abagenzi. Iyo RURA itanze ibyangombwa ngo abantu bakore iba igira ngo bakore kinyamwuga.”

Ndayiramije Donat avuka mu karere ka Ngoma, agakorera akazi ko gutwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali.

Moto Ndayiramije yahawe ifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda

Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba yashimye igikorwa cya Ndayiramije

Ndayiramije Donat amaze gushyikirizwa moto

Ndayiramije yishimiye ko abonye moto ye ku giti cye mu gihe yakoreshaga iy’abandi

Bagenzi be bamuherekeje asuzuma moto yahawe

6,678,840 total views, 1 views today

212 comments

  1. vendita sicuro http://gimafood.it/css/farmacia/trileptal.html acquisto in contrassegno in Italia.

  2. berlin… […]u Not every blog has got the facts right but this one seems to have managed t ld[…]…

  3. I like this blog very much, Its a rattling nice post to read and get information. “Nunc scio quit sit amor.” by Virgil.

  4. dove comprare il generico in Italia http://thehouse.florist/resources/2058/farmacia/savella.html generico senza ricetta medica.

  5. you have a great blog here! would you like to make some invite posts on my blog?

  6. Generique livraison rapide http://buryaikido.org.uk/css/pharmacie/isoniazid.html peut ton acheter duen pharmacie sans ordonnance.

  7. gunstig bestellen per nachnahme http://mistera.co.uk/userfiles/apotheke/aldactone.html bestellen ohne rezept gunstig.

  8. alternativa bez recepty, http://newgoldmanagement.com/old/wp-content/lekarna/proderma.html – Koupit v lekarne online za dostupne ceny recept.

  9. You made some good points there. I did a search on the subject matter and found most guys will approve with your website.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *