KONKA
Breaking News

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Pudence Rubingisa, yatawe muri yombi

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Pudence Rubingisa, yatawe muri yombi n’inzego z’ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha byo gutanga inyungu zidafite ishingiro ku masezerano iyi kaminuza iba yagiranye n’abantu n’ibigo bitandukanye.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko Rubingisa yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu akurikiranyweho gutanga inyungu zidafite ishingiro mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano iyi kaminuza igirana n’abantu cyangwa ibigo bitandukanye.

Bivugwa ko uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri basaga ibihumbi umunani basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda kuko yari umwe mu bari bawitabiriye kuri Stade Amahoro i Remera.

Rubingisa afungiye kuri Station ya Polisi ya Kimihurura.

Pudence Rubingisa yabaye umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2013 aho yari ashinzwe ishami ry’ubutegetsi n’imari. Mbere y’uko agera muri Kaminuza y’u Rwanda yabanje kuba umuyobozi Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ISAE-Busogo, umwanya yamazeho imyaka ibiri.

Yari yaranayoboye kandi inzego zitandukanye mu myaka igera kuri 15 ndetse yabaye umwarimu mu ishuri ry’imari n’amabanki ryahoze ryitwa SFB. Yize ibijyanye n’imari n’itangwa ry’amasoko.

Amafoto ya Rubingisa, mbere y’amasaha make y’itabwa muri yombi rye

 

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Pudence Rubingisa (ibumoso) mbere y’uko atabwa muri yombi yari mu muhango wo guha impamyabumenyi abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda

 

Kuri uyu wa Gatanu, amasaha make mbere y’itabwa muri yombi rye, Rubingisa yari mu muhango wo guha impamyabumenyi abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda. Aha yasuhuzanyaga na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi

 

Rubingisa (iburyo) ari kumwe n’abandi bayobozi bafite uburezi mu nshingano zabo

 

Rubingisa afungiye kuri Station ya Polisi ya Kimihurura
src.igihe.com

 

40,524 total views, 1 views today

4 comments

  1. 245463 348708Just wanna remark which you have a really good web site , I like the layout it actually stands out. 565683

  2. This is very interesting, You are a very skilled blogger. I’ve joined your rss feed and look forward to seeking more of your wonderful post. Also, I have shared your web site in my social networks!

  3. 357985 200122I saw lots of website but I believe this one has got something special in it in it 460649

  4. 763364 846981Deference to internet site author , some wonderful entropy. 874295

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *