KONKA
Breaking News

Animateri arashinjwa gushora abanyeshuri mu butinganyi

Umuyobozi ushinzwe imyitwaririre y’abanyeshuri (Animateri) mu rwunge rw’amashuri rwaragije mutagatifu Francois d’Assise rwa Kansi muri Gisagara arashinjwa gushora abana b’abahungu mu butinganyi.

Abanze kwishora muri ibyo, uwo muyobozi ngo abahesha ibihano birimo no gusubizwa iwabo by’igihe gito.

Urwunge rw’Amashuri rwa Kansi, nk’ikigo kinacumbikira abanyeshuri, abahungu biga bacumbikirwa imbere mu kigo, mu gihe abakobwa bataha mu macumbi ari hanze y’ikigo.

Ubucukumbuzi bwakozwe na KT Press, Ishami rya Kigali Today ryandika mu Cyongereza, rivuga ko umubare munini w’abanyeshuri b’abahungu bagiye bashukishwa ubuhendabana n’uwo mwarimu witwa Theophile Ndagijimana kugira ngo baryamane.

Ngo hari n’abo yagiye abikorera ku ngufu dore ko ngo ugerageje kubyanga cyangwa kumuvamo amugusha mu makosa akirukanwa by’igihe gito (ibyo bita guhabwa weekend).

Kugeza ubu, biragoye kubona amakuru ku butinganyi mu mashuri yisumbuye mu Rwanda, bityo bigatuma binagorana gukorera ubuvugizi abahura n’icyo kibazo ngo batabarwe.

Nyamara, mu gihe nta mubyeyi wakwifuza kumva umwana we mu myitwarire ifitanye isano n’ubutinganyi, mu bigo bimwe na bimwe by’amashuri yisumbuye burahaba.

Habinshuti Jack (amazina yahinduwe), umwe mu banyeshuri wasimbutse imitego ya Theophile Ndagijima, umurezi ushinzwe imyitwarire y’Abanyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri rwaragijwe mutagatifu Francois d’Assise, yabwiye KT Press uko yari agiye gushorwa mu butinganyi.

Uwo Animateri ngo ajyana abanyeshuri b’abahungu aho aba

Habinshuti avuga ko umunsi umwe avuye mu ishuri ananiwe yagiye mu cyumba bararamo (dorutwari) ari kumwe n’undi munyeshuri mugenzi we, bagiye kubona bakabona Ndagijimana Theophile abasanzemo abasaba ko bajyana ku icumbi rye riri hafi ya dorutwari yabo.

Ngo baramwemereye bajyana iwe muri uwo mugoroba ariko birangira ibyari ukumusura bijemo imyitwarire batamukekeraga.

Habinshuti agira ati “Rimwe ari ku mugoroba yaje muri dorutwari yacu adusaba kumuherekeza iwe. Nk’umunyeshuri urumva ukuntu utakwitesha kujya kurya ifiriti n’inyama, kandi nta kibi twabitekerezagamo.

Tugeze mu cyumba cye, yatangiye kutubwira ukuntu adukunda cyane n’ukuntu ahora atwifuriza ibyiza mu mibereho yacu.”

Bamaze gufata amafunguro meza, Ndagijimana ngo yatangiye kubaganiriza mu kajwi gatuje nyamara bo barebye ku isaha babona bigeze mu ma saa sita z’ijoro.

Ngo bamusabye gutaha ariko we akomeza kubinginga ngo barare kandi ko uburiri bwe ari bunini ku buryo bararana nta kibazo.

Kubera kumutinya no kumwubaha nk’umuyobozi wabo, aba bana ngo bemeye kurara ndetse bahita banajya kuryama.

Habinshuti akomeza agira ati “Nahise ntangira kumva hari ikintu kidasanzwe kigiye kutubaho ariko sinzi icyo mugenzi wanjye yatekerezaga.

Animateri yaryamye hagati yacu atangira kugenda yagaza mugenzi wanjye buhoro buhoro wari maso ariko ubona bisa n’aho ntacyo bimubwiye.”

Yagerageje kunyagaza ariko njyewe uko agerageje nkabyanga, arambwira ngo ndasa n’ufite ubwoba ariko ndageraho mbimenyere.”

N’ubwo byari bigoye kumucika, Habinshuti avuga ko yashoboye kumurokoka kandi ko atashakaga kuryamana na animateri.

Aba bana bombi ntibahamaze iryo joro, kuko nyuma y’iyo myifatire idasanzwe ya Ndagijimana byabaye ngombwa ko basubira muri dorutwari zabo mu ma saa cyenda za mu gitondo.

Imbere mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwaragijwe mutagatifu Francois d’Assise rwa Kansi kivugwamo ubutinganyi

Icyabatunguye kurushaho ngo ni uko basanze abandi banyeshuri babategerezanyije igishyika.

Agira ati “Tuhageze batangiye gusakuza baseka bagira bati ‘murakaza neza basore’. Twasanze bari bazi ko twari twagiye kwa animateri. Ntitwari tuzi ko na bo bigeze kujya kuri uwo mutinganyi witwa ngo ashinzwe imyafatire y’abanyeshuri.”

Uko byatangiye

Ubucukumbuzi bwa KT Press bugaragaza ibimenyetso bifatika ko Ndagijima yasambanyaga abanyeshuri b’abahungu.

Mu gihe bamwe mu banyeshuri, by’umwihariko abo mu myaka yo hasi, baguye mu bishuko bya Ndagijimana akabasambanya, abakuru bo bagiye bashobora kumwikura mu nzara. Abakuru bagiye bashobora kumuhakanira cyangwa na we agatinya kubasaba.

Umwe muri abo banyeshuri agira ati “Uko ugenda ukina indirimbo kuri mudasobwa ye ugenda umenyera kandi buri wese aba abona ko mwabaye inshuti (na animateri).”

Mu mayeri Ndagijimana yifashisha kugira ngo ashobore kubona uwo ushaka harimo no kubatuma iwe.

Uko abatuma iwe ngo akaba ari ko bagenda baba inshuti, ku buryo bigera ubwo abanyeshuri bamenyera bagatangira kumarayo igihe kinini ubundi bakanajyana ku meza.

Ubuhamya bwa bamwe bugaragaza ko bamwe mu banyeshuri bagiye bamuhakanira kuryamana na we kandi ntibigire icyo bibabatwara.

Nyamara ngo hari bamwe muri bo byagiye bigiraho ingaruka bagahabwa ibihano bikarishye bakoze udukosa duto, nyamara bazira kumuhakanira gukorana nawe ubutinganyi.

Kugira ngo bashyire agaragara amabi bakorerwa na Ndagijimana, bamwe mu banyeshuri bakuru batangije ubukangurambaga mu buryo bw’ibanga, bakagenda bandika mu bwiherero baburira abandi banyeshuri kugira ngo batazagwa muri uwo mutego w’ubutinganyi.

KT Press yashoboye kuvumbura ko bamwe mu banyeshuri bagiye babwira ababyeyi babo, ababyeyi bagahitamo kubashakira ibindi bigo by’amashuri bajya kwigaho.

Icyo ababyeyi bafite abana bashowe mu butinganyi babivugaho

Bamwe mu babyeyi bavuga ko Umuyobozi w’Ikigo atari azi ko iyo myifatire y’ubutinganyi irangwa mu kigo cye ariko ko yaje kubimenya bimaze gufata indi intera ndetse ikibazo akakigeza mu buyobozi.

Gusa, Ndagijimana ngo agerageza guhisha umubano we n’abo bana b’abahungu iyo ababyeyi babo babasuye kugira ngo batavaho bavumbura ko abakorera ibya mfurambi.

Umwe mu babyeyi baganiriye na KT Press bavuga ko abana bahohotewe n’uyu murezi wabo bagiye babereka ibiganiro bagiye bagirana na Ndagijimana, birimo utubaruwa n’impano, bigaragaza imyitwarire y’ubusambanyi.

Agira ati “Byarangoye kumva ibirimo kuba ku muhungu wanjye amaze kubimbwira. Naguye mu kantu nsaba Imana kundindira umwana kuko yigaga afite n’impungenge z’ubuzima bwe.

Abenshi mu banyeshuri ntibari bazi iby’iyo myifatire ndetse bamwe bakabona Ndagijimana nk’umurezi n’umuyobozi w’abanyeshuri bose, nyamara bakavuga ko bari barigeze kumva iby’ubutinganyi mu bihuha gusa.

Umwe mu banyeshuri b’abahungu agira ati “Igihe atuvugishije cyangwa akitwara mu buryo budasanzwe ntabwo duhita twumva ko arimo kudushakaho urukundo kuko turi abanyeshuri akaba umwarimu.”

Bivugwa ko Ndagijimana yaba afite itsinda ry’abanyeshuri b’abahungu bakorana ubutinganyi rwihishwa kandi ko bahorana ku buryo bajya iwe kenshi ndetse ngo bakararayo.

Gusa, bagenzi babo b’abakobwa bo bavuga ko icyo bamenyereye ari uguteretwa n’abanyeshuri b’abahungu, kandi ko batari bazi ko mu kigo cyabo habera ubutinganyi uretse kubyumvana bagenzi babo b’abahungu mu bihuha.

Umwe muri bo ati “Sinzi niba koko Ndagijimana aryamana n’abana b’abahungu, ariko nkuze kumubona aganira n’abahungu kandi ukabona barahorana.

Birashoboka ko ibyo ntabibonaga kuko ndi umukobwa, ariko iyo nza kubimenya mba narahise mbimenyesha ubuyobozi.”

KT Press yasanze Ndagijima ku Rwunge rw’Amashuri rwaragijwe Francois d’Assise i Kansi, na we ayemerera ko akunze gutuma abanyeshuri iwe dore ko hegeranye na dorutwari z’abahungu, ariko ahakana kuba yaba agira abo asambanya.

Yagize ati “Nize hano kuri iki kigo kandi ndi umukirisitu urangwa n’imyatwarire myiza. Ni yo mpamvu banyizeye bakampa aka kazi.

Nkunze kuganira n’abahungu ku by’iyobokamana. Ni gute natereta abahungu kandi hari abakobwa ! Ndarahiye ko ntigeze na rimwe nsambanya abana b’abahungu, icyo nkora ni ukubagira inama gusa iyo baje iwanjye.”

Minisiteri y’uburezi ibivugaho iki ?

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Isaac Munyakazi avuga ko Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) itarizi ko hari ikibazo cy’ubutinganyi mu mashuri.

Yakomeje avuga ko ari inshingano z’abayobozi b’ibigo gukurikirana ibibera mu bigo byabo, by’umwihariko imyitwarire yerekeranye n’ubusambanyi.

Agira ati “Ni imyitwarire ya kinyamaswa kandi ikwiye guhanirwa. Nitumara guhuguka uyu munsi turakurikirana iki kibazo kandi ni ngombwa ko itangazamakuru ridufasha mu kugaragaza iyi myitwarire ubundi bigoye kumenya.

Muri 2010, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakuye mu itegeko ingingo zihana ubutinganyi rusinya imyanzuro ibiri ya Loni irimo ujyanye n’imyitwarire ishingiye ku mibonano mpuzabitsina n’irangamimerere (sexual orientation and gender identity).

Ingingo ya 17 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ko “Ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ni ko kwemewe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege we yavuze ko bigoye ko Polisi yagira icyo ivuga ku kibazo cy’ubutinganyi.

Agira ati “Byangora kugira icyo mvuga kuri iki kibazo cy’ubutinganyi. Icyo nakubwira ni uko kindenze.”

Kugeza ubu u Rwanda rubona ikibazo cy’ubutinganyi ku buryo butandukanye n’ibihugu by’ibituranyi bo muri EAC.

U Burundi bwatoye itegeko rihana abatinganyi mu 2009 mu gihe Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya yasabye Guverinoma ya Kenya gukuraho amategeko ahana abatinganyi igihe babikoze ku bwumvikane. Muri Tanzania na Uganda ho amategeko areba abatinganyi aracyaganirwaho.

Kugeza ubu, ubuyobozi bukaba bwatangiye iperereza kuri icyo kibazo cy’ubutinganyi kivugwa mu Rwunge rw’Amashuri rwaragijwe mutagatifu Francois d’Assise rwa Kansi.

Amakuru avuga ko ubwo KT Press yari imaze gusaba amakuru kuri icyo kibazo, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwahise bushyiraho ikipe yo kugikurikirana.

8,970 total views, 1 views today

10 comments

  1. 413975 884571Oh my goodness! a fantastic post dude. Thanks a good deal Nevertheless I is going to be experiencing trouble with ur rss . Dont know why Not able to sign up for it. Is there everybody acquiring identical rss concern? Anybody who knows kindly respond. Thnkx 798450

  2. 544573 450116Intriguing post. Ill be sticking around to hear significantly more from you guys. Thanks! 878205

  3. 860942 714343Proper wow messages are bound to show your and supply memorialize the speacial couple. Beginner sound system to high in volume crowds need to always take a look at all with the amazing value behind presenting and public speaking, which is to be someones truck. finest man speeches brother 391379

  4. yahoo bring me here. Thanks!

  5. Great, this is what I was searching for in yahoo

  6. I know this if off topic but I’m looking into starting my own blog and was wondering what all is required to get set up? I’m assuming having a blog like yours would cost a pretty penny? I’m not very internet savvy so I’m not 100 positive. Any tips or advice would be greatly appreciated. Cheers

  7. Great, bing took me stright here. thanks btw for this. Cheers!

  8. Good, this is what I was looking for in yahoo

  9. 310357 497914The the next occasion Someone said a weblog, Hopefully so it doesnt disappoint me approximately this. What im saying is, I know it was my choice to read, but I in fact thought youd have something interesting to express. All I hear is often a number of whining about something that you could fix in the event you werent too busy looking for attention. 155443

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *