KONKA
Breaking News

CHUK: Abaganga 8 bavuye muri UK bari gukora ‘plastic surgery’ ku buntu

Abarwayi bafite ibikomere n’inkovu byananiranye bagize amahirwe yo kuba ubu muri CHUK hari abaganga umunani b’inzobere bavuye mu Bwongereza bari kubivura bakora ‘Plastic Surgery’ na ‘Orthopedics’

Dr Theobald Hategekimana uyobora ibitaro bya CHUK

Dr Theobald Hategekimana uyobora ibitaro bya CHUK

Ubu ni ubuvuzi buhanitse busaba abaganga babizobereyemo kandi bafatanyije barenze umwe.

Dr Theobald Hategekimana umuyobozi w’ibitaro bya CHUK avuga ko mu Rwanda hari abaganga b’inzobere muri ubu buvuzi babiri gusa, umwe ku bitaro by’i Kanombe undi kuri CHUK.

Dr Hategekimana ati “Mu bijyanye n’ibikoresho ndetse n’ubundi buryo bufasha abarwayi bafite uburwayi bukomeye cyane byo kuvunika amagufwa ndetse n’umubiri wavuyeho , bakaba bavura iryo gufwa bakanasubiza aho umubiri wavuyeho umurwayi agasubira mu buzima busanzwe.

Dr Antony Fitton umwe muri aba baganga umunani bari kuvurira kuri CHUK yavuze ko basanze nubwo hari abaganga bacye muri ibi ariko abo basanze mu Rwanda bakora kimwe n’ibyo nabo bakora iwabo.

Dr Fitton ati “twebwe twaje gufasha kugira inama no kugerageza uko dushoboye tuvura abarwayi bafite ibibazo bikomeye.”

Nyiransabimana Florence waturutse i Rulindo  afite umwana wari ufite ikiruguyu ku rutugu, yari yaravujwe kenshi ndetse yabazwe inshuro enye bikanga.

Nyiransabimana ati “Cyamubuzaga kubyibuha, cyamubangamiraga no kwishuri ntiyige neza ariko ubu dufite ikizere ko azakira agakomeza akiga neza.”

Mushimiyimana Dancilla  uturutse ku karere ka Karongi mu murenge wa Murambi we afite ikibazo cy’amano atuma atabasha kwambara inkweto yavuze ko  yagiye kubitaro by’i Kirinda biranga bamwohereza aha CHUK kwibagisha, yizeye ko azakira.

Reverend Ntavuka Osee  uyobora umuryango Rwanda Legacy of  Hope wazanye aba baganga avuga ko ari gahunda yatangiye mu 2012 kandi ku mwaka baza kabiri bari kumwe n’umuganga umwe uvura indwara zo mu mutwe.

Ntavuka Osee ati “Ubu barimo barabaga batangiye ari babiri ariko ubu bageze kuri  50 , uyu munsi baje ari umunani ariko umwaka utaha bazaza ari 38.

Aba baganga iyo barangije kuvura ibikoresho, imiti n’ubumenyi bumwe byose babisiga mu Rwanda, iyo baje kuvura ngo bazana ibikoresho by’agaciro ka miliyoni 100 y’u Rwanda.

Izi mpuguke kuva 2012 zimaze kuvura abarwayi bagera kuri 600.

Ubu bari mu Rwanda bavura kuva  kuwa mbere bakazasoza kuwa gatandatu tariki 16 Nzeri.

Reverend Ntavuka Osee umuyobozi w'umuryango Rwanda Legacy of Hope

Reverend Ntavuka Osee umuyobozi w’umuryango Rwanda Legacy of Hope

Dr. Antony Fitton umwe mu baganga b'inzobere baje kuvura abantu CHUK

Dr. Antony Fitton umwe mu baganga b’inzobere baje kuvura abantu CHUK

Ikirenge cya Mushimiyimana utegereje kubagwa ngo noneho ajye abasha kwambara inkweto

Ikirenge cya Mushimiyimana utegereje kubagwa ngo noneho ajye abasha kwambara inkweto

Aba baganga aha bariho basanasana ukuguru k'umuntu wahiye umubiri ukamushiraho

Aba baganga aha bariho basanasana ukuguru k’umuntu wahiye umubiri ukamushiraho

src.umuseke.rw

61,183 total views, 3 views today

9 comments

  1. I really liked your article post.Really looking forward to read more. Will read on…

  2. Пополение баланса Авито (Avito) за 50% | Телеграмм @a1garant

    Приветствую вас, дорогие друзья!

    Готовы предоставить Всем вам услуги по пополнению баланса на действующие активные аккаунты Avito (а также, абсолютно новые). Если Вам надо конкретные балансы – пишите, будем решать. Потратить можно на турбо продажи, любые платные услуги Авито (Avito).

    Аккаунты не Брут. Живут долго.

    Процент пополнения в нашу сторону и стоимость готовых аккаунтов: 50% от баланса на аккаунте.
    Если нужен залив на ваш аккаунт, в этом случае требуются логин и пароль Вашего акка для доступа к форме оплаты, пополнения баланса.
    Для постоянных заказчиков гибкая система бонусов и скидок!

    Гарантия:

    И, конечно же ничто не укрепляет доверие, как – Постоплата!!! Вперед денег не просим…

    Рады сотрудничеству!

    Заливы на балансы Авито
    ________

    пополнение кошелька avito бонус avito
    что делать авито ваш аккаунт заблокирован
    купить аккаунт в авито 10 рублей
    авито как разблокировать аккаунт
    авито за деньги

  3. This message is posted here using XRumer + XEvil 3.0
    XEvil 3.0 is a revolutionary application that can bypass almost any anti-botnet protection.
    Captcha Recognition Google, Facebook, Yandex, VKontakte, Captcha Com and over 8.4 million other types!
    You read this – it means it works! 😉
    Details on the official website of XEvil.Net, there is a free demo version.

  4. Very interesting details you have remarked, thanks for putting up. “The unspoken word never does harm.” by Kossuth.

  5. Hello! I just would like to give you a massive thumbs up with the wonderful info you’ve here with this post. I am coming back to your site to get more soon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *