KONKA
Breaking News

Gahini: Umuganga arwariye i Ndera nyuma yo kubengwa n’umukobwa bakorana yatanzeho akayabo

Gahini: Umuganga arwariye i Ndera nyuma yo kubengwa n’umukobwa bakorana yatanzeho akayabo


Umusore ukomoka mu gihugu cya Uganda wakoraga mu bitaro bya Gahini, ubu arabarizwa muri CARAES Ndera kubera ihungabana, yatewe n’umukobwa bakorana wamubenze, nyuma yo kuzuriza nyina inzu igezweho.

Umwe mu baturanyi ba nyina w’uyu mukobwa, bavuga ko yahoze ari rukarakara, nyuma iza komekwaho amatafari ahiye, barayongera bakora no mu nzu imbere. Agira ati, “n’intebe nshya zaraje, kandi uwo mukobwa umushahara we ntiwabikora”.

Umuganga ukorana nabo bombi nawe agira ati, “ Uwo mukobwa murusha umushahara kandi iyo nzu ntayo mfite ».

Amakuru Bwiza.com ikesha bamwe mu baziranye n’izo nshuti, bavuga ko uyu muhungu witwa Byaruhanga yakunze uwo mukobwa bakorana witwa Kamukama, amusaba ko bazabana. Nyamukobwa yasabye umuhungu kubanza akubakira nyina inzu.

Ikindi ngo imiryango yombi yari imaze kumenyana, kuko abana bayigezemo biyerekana nk’abitegura kurushinga. Nyamara ngo inzu yamaze kuzura, umuhungu abajije umukobwa umunsi w’ubukwe, amusubiza ko nta gahunda bafitanye.

Umuhungu yatangiye guta umutwe, aratorongera, akurira ibiti n’amataje, akambara incabari

Nyuma y’iyo nkuru mbi, nyamuhungu yahise abura, ntiyjya iwabo ibugande, ntiyagaruka ku kazi, na nyirinzu akodesha aza kubaza ku kazi impamvu yagiye atamusigiye imfunguzo.

Yaragiye amara amezi atatu ahantu hatazwi, arara aho bwije, ariko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zisaba uwo mukobwa kumuhamagara, nibwo yabonetse.

Mu myenda itameshe kandi y’incabari, abamubazaga aho yabaga yababwiraga ko Kamukama yamwanze, none akaba atagikunze ubuzima bwe. Abamubonaga bati, “Yirirwaga mu giti, ubundi akuri iriya taje agahagarara hejuru kuri Garde fou(akazitiro kabuza abantu guhanuka).

Kamukama kandi yahakaniye ubuyobozi ko inzu ya nyina yaba yarubatswe n’uwo muhungu. Byaruhanga amaze kuboneka yabanye na bagenzi be mu macumbi y’ibitaro, ariko atajya ku kazi kuko amezi atatu yageze umwanya we ugashyirwa ku isoko. Mu gusigara mu rugo, ngo yagerageje kwiyahurira muri bwogero, baratabaza baramutesha.

Uwo munsi ngo n’umukuru w’umudugudu witwa Abudala yarahageze. Nyuma nyina w’umuhungu n’abavandimwe be babiri baje mu Rwanda kureba umwana wabo no kumubaza aho ubukwe bugeze.

Umuganga umwe agira ati, “nyina yumvise ibyo yakubiswe n’inkuba, yiriwe aririra hano mu bitaro, polisi n’abayobozi baraza”.

Bikomeye nibwo ubuyobozi bw’ibitaro bya Gahini byafashe umwanzuro wo kumwohereza muri CARAES Ndera ngo abe ariho avurirwa. Yajyanwe kuwa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017 ku gicamunsi, aherekezwa n’abavandimwe be n’abayobozi b’ibitaro yari abereye umukozi.

Anongeraho umukobwa yitabye mu buyobozi incuro zirenga ebyiri, ariko akabahakanira ko yigeze akundana n’uwo muhungu, ko nta n’amafaranga ye yakoresheshe yubakira nyina.

Yamutanzeho ibya mirenge

Nyina w’umuhungu, mushiki we na mukuru bavuye iwabo masaka baza mu Rwanda. Bavuga ko umwana wabo yari afite ivuriro muri Uganda ararigurisha, agurisha inzu ngo yari igeze kuri Lento(hejuru y’amadirishya), n’inka nyinshi.

Ikindi ngo yatanze inka 8 zo gufata irembo, atanga n’izindi 14 zo gusabisha, hari hasigaye gutanga inkwano ubukwe bugataha.

Amakuru aturuka mu bitaro bya CARAES Ndera avuga ko ababigana bagenda biyongera kubera ibibazo biri mu miryango, nk’amakimbirane y’abashakanye n’ubuhemu nk’ubu hagati y’urubyiruko rwifuza kubaka.

Ku watanu ushize, ubwo hatangwaga impamyabushozi ku barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, nabwo humvikanye inkuru y’umukobwa wataye umutwe nyuma y’uko umusore bakundanaga yerekanye undi bazabana, mu birori byo kwakira iyo mpamyabushobozi. Umuhanzi Masabo ati, “Ndahanga sindema, ariko ba Serafina babaho. Yararangije sinatumirwa, inkuru yangezeho ivuga ko yarongowe”.

src.bwiza.com

8,461 total views, 2 views today

7 comments

  1. I really liked your blog.Really thank you! Cool.

  2. I cannot thank you enough for the blog.Really looking forward to read more. Really Cool.

  3. 177477 927871Informative Site Hello guys here are some links that contains info which you may possibly uncover useful yourselves. Its Worth Checking out. 621671

  4. 446864 846991Quite informative and outstanding bodily structure of content material material , now thats user friendly (:. 182936

  5. Hey, thanks for the article post.Really looking forward to read more. Will read on…

  6. Evening famіly devotions have been one of the moѕt necesѕary components of ᒪee and
    Larry?ѕ day. Daddy read ɑ pɑr of tһe ѕtory off Jesus
    coming at Christmas which is where he learn yearly during Decemƅdr so theyd know the real reason for Christmas, to rejoice the delivery of Jesus.
    At the finish оf it, Lee requested, ?Daddy, ddid Jesus geet a
    birthday celebration yyearly with presents and a clown toօ?

  7. What’s up,I log on to your blogs named “Gahini: Umuganga arwariye i Ndera nyuma yo kubengwa n’umukobwa bakorana yatanzeho akayabo – Amakuru mu binyamakuru bitandukanye kw’isi” on a regular basis.Your story-telling style is witty, keep it up! And you can look our website about اغاني.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *