KONKA
Breaking News

Gatsibo: Abarenga 100 bakoze muri VUP barashinja ubuyobozi kubambura

Abaturage bagera hafi ku 100 batuye mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo bakoze umuhanda uva mu kagari ka Gakenke werekaza mu kagari ka Nyabisindu muri gahunda ya “VUP” barashinja ubuyobozi kubambura amafaranga yabo bubabwira ko ari ikibazo cy’ingengo y’imari.

Aba baturage ni abakoze umuhanda muri gahunda yo gufasha imiryango ikennye cyane kubona ibiyitunga izwi nka “VUP” mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Aba baturage bavuga ko bagerageje kwishyuza amafaranga ubundi yagombaga kubafasha kubaho mu mpeshyi, ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Kiramuruzi bubabwira ko ingengo y’imari yari yateganyirijwe gukora uyu muhanda yarangiye.

Umwe muri aba baturage wadusabye ko tudatangaza izina rye yagize ati “Guhera mu kwezi kwa gatanu kugeza ubu batwambuye amafaranga yacu kandi umuhanda waruzuye waranatashywe.”

Undi nawe ati “Affaire Social w’umurenge wa Kiramuruzi yisobanura avuga ko twakoze nyuma y’isanduka y’ingengo y’imari ngo ubwo twakoreye ubusa.”

Ubwo Guverineri ngo aheruka gusura aka gace, ngo barakumiriwe babuzwa kubaza ikibazo cyabo. Umwe muribo ati “Guverineri yari yaje baaratubwira bati muze amafaranga yanyu arahari baduhisha inyuma y’akagari ka Gakenke kugera Guverineri atashye baradushorera turataha.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwamaganye bimwe mu bisubizo bamwe mu bayobozi basubiza abaturage, ngo ntabwo bikwiye ko umuyobozi abwira abaturage ko ingengo y’imari yashize.

Manzi Theogene, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu ati “Niba umuturage yarakoze agakorera akarere, ntabwo akwiye kubwirwa ko ingengo y’imari yashize, agomba guhabwa amafaranga ye kuko aba yarakoze.”

Gusa ariko uyu muyobozi arongeraho ko agiye kubikurikirana abaturage bishyurwe amafaranga yabo.

Ubundi abaturage bakora muri gahunda ya VUP ni abari mukiciro cya mbere cy’ubudehe ndetse nabari mukiciro cyakabiri bakennye kurusha abandi, ibi bikaba bikorwa murwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

src.umuseke.rw

27,617 total views, 2 views today

6 comments

  1. I was recommended this blog via my cousin. I’m no longer certain whether this put up is written by way of him as nobody
    else understand such special about my difficulty.
    You are wonderful! Thank you!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *