KONKA
Breaking News

Jay Z na Kanye West batangiye kwiyunga nyuma y’igihe badacana uwaka

Nyuma y’igihe havugwa umwuka mubi mu mibanire ya Jay Z na Kanye West bahoze ari inshuti z’akadasohoka, kuri ubu bari mu nzira zo kwiyunga bagacoca ibibazo byari hagati yabo kugira ngo ubumwe bari bafitanye bwageraga no mu bucuruzi bukomeze.

Jay Z na Kanye West babanje kugirana umubano warengaga iby’umuziki kuko akenshi wasangaga bahurira no mu bikorwa bindi byo kubaka imibereho no gushora imari. Mu muziki aba bombi bakoranye indirimbo nyinshi banahurira kuri album imwe bise “Watch the Throne”.

TMZ itangaza ko nyuma y’igihe aba bombi bashyamirana bya hato na hato ndetse bakagaragarizanya urwango binyuze mu ndirimbo no mu magambo batangazaga mu bitaramo, Kanye ubwe ngo yegereye Jay Z amusaba ko biyunga bagashyira iherezo ku makimbirane yabaranze mu bihe bishize.

Amakuru iki kinyamakuru cyahawe n’umwe mu bantu bazi neza ibibera mu miryango y’aba bombi avuga ko banatangiye kumvikana uburyo bwo guhosha umwuka mubi wazamutse biturutse ku kuba Kanye West yaragurishije imigabane yose yari afite muri Tidal ya Jay Z mu buryo busa no kumuhunga.

Byaherukaga gutangazwa ko hari gukorwa filime mbarankuru ivuga uburyo aba bombi babanye uw’injangwe n’imbeba mu bihe bishize ndetse ikarondora ibyo bapfuye byose n’uburyo inganzo zabo zahinduye ubuzima bw’Abanyamerika.

Amahari avugwa hagati y’aba baraperi bivugwa ko yaturutse ku kuba Kanye West yaragurishije imibane yose yari afite muri Tidal ndetse ngo hari ubwo Jay Z byanzwe ko bahurira mu ndirimbo imwe, igice cyaririmbwe na Jay Z gikurwa mu yitwa “Pop Style” yari buhuriremo n’uyu mugenzi we na Drake.

Nubwo aba baraperi bagerageje guhishira umwuka mubi mu mibanire yabo, Kanye West yivuyemo mu gitaramo yakoze ku wa 19 Ugushyingo 2016 muri Sacramento. Icyo gihe yasoje aririmbye indirimbo enye gusa, ahita anatangaza ko atagikoze ibindi bigera kuri 21 yari asigaje gukora byo mu ruhererekane rw’ibyo yise “Saint Pablo Tour”.

Icyo gitaramo cyabaye mu gihe ibyo kwiyamamaza ku bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari bigeze aho bishyushye. Icyo gihe Kanye West yatangaje ko ataratora ariko ngo anabigiyemo ijwi rye yariha Donald Trump mu gihe mugenzi we yari ashyigikiye mu buryo buzwi Hillary Clinton.

Mu kanya ka nyuma muri icyo gitaramo, yafashe umwanya yibasira bikomeye Beyoncé, anavuga ko Jay Z ari mu bashaka kumuhitana. Icyo gihe yanavuze Hillary Clinton, Mark Zuckerberg, na MTV biteza impagarara mu buryo bukomeye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko mu bakoresha Twitter.

Ibi Jay Z aherutse kubigarukaho mu ndirimbo yise “Kill Jay Z” yasohotse kuri album ye nshya, anenga Kanye West mu buryo busa nk’amarenga avuga ko yibaza ibyo yatekerezaga ajya kumwandagariza umugore ku rubyiniro mu gihe kingana n’iminota 20 yiyibagije ’miliyoni 20 yamuhaye.’

Aba bahanzi batangiye uburyo bwo kwiyunga no guhosha amakimbirane hagati yabo

Aba baraperi bombi bigeze gukorana album yose
src.Igihe.com

3,826 total views, 1 views today

5 comments

  1. 559168 841860A really exciting go by way of, I may possibly not agree completely, but you do make some genuinely legitimate factors. 546728

  2. 54269 347056An fascinating discussion is worth comment. I feel that you want to write a lot more on this matter, it may possibly not be a taboo subject but usually individuals are not enough to speak on such topics. To the next. Cheers 544711

  3. I know this if off topic but I’m looking into starting my own weblog and was curious what all is needed to get set up? I’m assuming having a blog like yours would cost a pretty penny? I’m not very web smart so I’m not 100 certain. Any recommendations or advice would be greatly appreciated. Many thanks

  4. 652323 675681Its in fact a cool and beneficial piece of data. Im glad which you shared this beneficial information with us. Please maintain us informed like this. Thanks for sharing. 624068

  5. 127526 773701When I saw this page was like wow. Thanks for putting your effort in publishing this write-up. 860058

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *