KONKA
Breaking News

Masudi na Coka basabye gutoza Bugesera FC ishobora guhabwa Ally Bizimungu

Nyuma y’umunsi umwe batandukanye na Kanyankore Gilbert Yaounde wari umutoza wayo, Bugesera FC batangiye gahunda yo gushaka umusimbura. Masudi Djuma na Nduhirabandi Abdul Karim Coka basabye aka kazi ariko amahirwe menshi arahabwa Ally Bizimungu waba asubiye muri Bugesera FC kuko yigeze kuyitoza.

Ally Bizimungu, Masudi Djuma na Nduhirabandi Abdul Karim bita Coka nibo basabye akazi ko gutoza Bugesera FC

Ally Bizimungu, Masudi Djuma na Nduhirabandi Abdul Karim bita Coka nibo basabye akazi ko gutoza Bugesera FC

Kuri iki cyumweru tariki 3 Nzeri 2017 nibwo ibiganiro by’impande zombi byarangiye , maze mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere butangazwa ko Kanyankore Gilbert Yaounde atakiri umutoza wa Bugesera FC kuko yaseshe amasezerano n’abakoresha be.

Byatumye iyi kipe ikorera mu mujyi wa Nyamata itangira imyitozo uyu munsi iyobowe n’umutoza wungirije, Nshimiyimana Maurice bita Maso. Gusa umuyobozi wa Bugesera FC Gahigi Jean Claude yabwiye Umuseke ko agomba gushakirwa umutoza mukuru bakorana bitarenze kuwa gatatu tariki 6 Nzeri 2017.

Abatoza batatu bamaze gusaba akazi ko gutoza Bugesera umwaka utaha ni; Masudi Djuma Irambona watwaye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize muri Rayon sports, Nduhirabandi Abdul Karim wari umaze imyaka 18 muri Marines FC, na Ally Bizimungu unahabwa amahirwe nkuko Gahigi yabibwiye Umuseke.

“Twatangiye gahunda yo gushaka umutoza mukuru byihuse kuko turashaka ko asanga ikipe kare tugakomeza gushaka uko twagera ku ntego twihaye. Ibiganiro na Ally Bizimungu biragenda neza arahabwa amahirwe, ariko hari n’abandi turi kuganira nk’uwatozaga Rayon sports (Masudi Djuma) n’uwatozaga Marines FC (Nduhirabandi Coka).

Umutoza tuzasinyana tuzamusaba gukomeza imyitozo yatangiye agategura ikipe ishobora guhesha ibyishimo abafana. Turashaka iterambere no kurangiriza ku mwanya usumba uwo twariho (wa gatanu) umwaka ushize.”

Uyu muyobozi aremeza ibi nyuma yo kugura abakinnyi batandukanye barimo n’abafite amazina akomeye nka; Nzigamasabo Steve, Nininahazwe Fabrice, Bukebuke Yannick, Ndatimana Robert, Nsabimana Jean de Dieu, Patrick Ntijyinama na Dusenge Bertin.

Bizimungu uhabwa amahirwe si inshuro ya mbere yaba atoje Bugesera FC

Bizimungu uhabwa amahirwe si inshuro ya mbere yaba atoje Bugesera F

35,082 total views, 1 views today

8 comments

  1. 705889 545986You produced some very first rate factors there. I seemed on the internet for the difficulty and located many people will go along with together along with your website. 725331

  2. Sehr schönes Layout und hervorragende schriftliche Inhalte, absolut nichts anderes wollen wir: D.

  3. Tolle Zuschreibung, ich bin regelmäßiger Besucher der Website, pflege die hervorragende Bedienung, und es wird ein regelmäßiger Besucher für eine lange Zeit sein.

  4. Tolle Zuschreibung, ich bin regelmäßiger Besucher der Website, pflege die hervorragende Bedienung, und es wird ein regelmäßiger Besucher für eine lange Zeit sein.

  5. I have been surfing online more than 3 hours today, yet I never found any interesting article like yours. It’s pretty worth enough for me. In my view, if all site owners and bloggers made good content as you did, the net will be a lot more useful than ever before.

  6. 367928 431482It is really a cool and useful piece of details. Im glad that you shared this useful info with us. Please maintain us informed like this. Thanks for sharing. 175075

  7. Usually I do not read article on blogs, but I would like to say that this write-up very forced me to try and do it! Your writing style has been surprised me. Thanks, very nice article.

  8. Hello,I check your blog named “Masudi na Coka basabye gutoza Bugesera FC ishobora guhabwa Ally Bizimungu – Amakuru mu binyamakuru bitandukanye kw’isi” regularly.Your humoristic style is awesome, keep doing what you’re doing! And you can look our website about تحميل افلام.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *