KONKA
Breaking News

Ministre Uwacu arahakana ko hari inama yabaye ivuga ku matora ya FERWAFA


Uwacu Julienne Ministre wa Siporo n’Umuco

Ministre wa siporo n’umuco, Uwacu Julienne yahakanye yivuye inyuma ko nta nama yabaye ivuga ku matora y’umuyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Ibi yabitangarije ikinyamakuru izubarirashe.rw kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Nzeli 2017 nyuma y’aho byavuzweko ku mugoroba wo ku wa Mbere ku cyicaro cya MINISPOC habereye inama yahuje MINISPOC, Komite Olempike ndetse n’impande ziyamamariza kuyobora FERWAFA haza gufatirwamo umwanzuro ko abari bemerewe kwiyamamaza kandidatire zabo ziteshwa agaciro.

Minisitiri Uwacu yahakanye yivuye inyuma ko nta nama yabaye ivuga ku matora y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

Uwacu icyo yashimangiye ni uko ubusanzwe bagirana inama n’amashyirahamwe atandukanye baganira kuri politike y’iterambere rya siporo muri rusange.

Umunyamakuru yamubajije niba koko ku mugoroba hari inama yabahuje na Komite Olempike ndetse n’impande zihanganye mu matora ya FERWAFA, Uwacu yagize ati “nta nama yabaye ivuga ku matora ya FERWAFA” ahita akupa telephone ye igendanwa.

Nk’uko ikinyamakuru izubarirashe.rw kibikesha umwe mu bakozi bo muri Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo (MINISPOC) yavuze ko iyi nama yabaye, ikaba yafatiwemo imyanzuro ikurikira:

1. Amatora ya FERWAFA yasubijwe muri Mutarama 2018 nk’uko byahoze mbere.

2. Impande zombi kongera kwandikira FIFA ziyimenyesha ko ibibazo zamaze kubyikemurira.

3. Hagomba kunozwa amategeko agenga amatora ibyo batumvikanagaho bigahinduka ndetse n’abakumiriwe bakemererwa kuziyamamaza.

4. Nta mukandida uhari yaba Nzamwita Vincent de Gaulle na Mwanafunzi Albert ubu ibyabaye mbere byasheshwe abantu baziyamamaza bushya.

5. Hazongera hatorwe komisiyo y’amatora iyari ihari yariyobowe na Kalisa Adolphe bita Camarade yasheshwe.

Ikinyamakuru izubarirashe.rw cyagerageje kuvugisha umwe mu biyamamarizaga uyu mwanya Nzamwita Vicent Degaule ku murongo wa telephone ntiyitaba.

15,027 total views, 1 views today

3 comments

  1. 212758 531898You produced some decent points there. I looked on the internet for the problem and located most individuals will go along with with your site. 590393

  2. Sweet blog! I found it while surfing around on Yahoo News. Do you have any tips on how to get listed in Yahoo News? I’ve been trying for a while but I never seem to get there! Thanks

  3. 28036 880510It is a shame you dont have a donate button! Id without a doubt donate to this brilliant weblog! I suppose for now ill settle for book-marking and adding your RSS feed to my Google account. I look forward to fresh updates and will share this weblog with my Facebook group. Chat soon! 796177

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *