KONKA
Breaking News

Uganda.Umugabo yapfiriye muri kasho ya police.

Polisi muri Gace ka Namamve Mu gihugu cya Uganda iri gukorwaho iperereza nyuma y’uko umugabo wamenyekanye kw’izina rya Ssalongo Muhammad Maviiri yasanzwe apfiriye muri kasho yabo.

Uyu mugabo Polisi itangaza ko ashobora kuba yiyahuye ubwe akoresheje umukandara aho abaturage ba byamaganiye kure bavuga ko nta muntu numwe wemerewe kwinjira muri kasho ya polisi yambaye inkweto cyangwa umukandara kubera ko byose babyamburwa bakibaza aho yaba we yarabikuye.

11

Umwe mu bashinja polisi avuga ko igihe polisi yafataga uyu Ssalongo Muhammad Maviiri yabanje kumukubita bikabije bamujyana ari indebe ku buryo ngo bashobobora kuba barahamugejeje yapfuye bityo bakaba bashaka gusibanganya ibimenyetso bavuga ko yiyahuye.

1

Ibi byose babiganirije ukuriye polisi muri aka karere ka Mukono Bwana Rogers Sseguya bamuregera ukuriye iki stasiyo ya polisi witwa Justus Niyonzima ko akabije kwitwara nabi ndetse n’urugomo rukabije n’imbaraga akoresha afata abantu harimo no kubakorera iyica rubozo.Umurambo wa nyakwigendera Ssalongo Muhammad Maviiri bahise bawujyana mu Bitaro bikuru bya Mulago ngo hakorwe iperereza.

src.bukedde.co.ug

 

31,619 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *