KONKA
Breaking News

Wa mwana ‘wakoze’ Convention Center, The Ben, umuherwe Howard Buffett mu bise ingagi 19

IVUGURUYE – Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Nzeri, ku nshuro ya 13 mu Kinigi mu karere ka Musanze hari umuhango wo kwita amazina ingagi 19, izi ngagi ziswe amazina atandukanye nka “Iyamarere, Ubudasa, Tembera u Rwanda, Inyange, Mudahinyuka,….”

Igishushanyo cy'ingagi cyubatswe mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.

Igishushanyo cy’ingagi cyubatswe mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame watangiranye n’imbyino z’amatorero ndetse n’abahanzi ba hano i Musanze.

10h25: Jay Polly ari gushyushya abitabiriye uyu muhango mu ndirimboze zigezweho

Jay Polly aririmbira abitabiriye uyu muhango.

Jay Polly aririmbira abitabiriye uyu muhango.

10h32: Bruce Melody yinjiriye mu ndirimbo Too much afatanije na Jay Polly anagumaho abaririmbira indirimboze zikunzwe nka “ndi mu Kinya”.

11h50: Perezida wa Repubulika ageze hano mu Kinigi.

Perezida Paul Kagame yabanje gutaha ibikorwa bishya bishingiye ku bukerarugendo.

Igishushanyo cy'ingagi cyubatswe mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.

Igishushanyo cy’ingagi cyubatswe mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi.

Nubwo ari ingagi zitwa amazina, intare nazo ntizibagiranye.

Nubwo ari ingagi zitwa amazina, intare nazo ntizibagiranye.

11h58: Mayor wa Musanze Habyarimana Jean Damascene ari kuvuga ijambo ry’ikaze, agaragaza uruhare rw’ubukerarugendo mu iterambere ry’akarere.

12h04: Belise Kariza uyobora ishami ry’ubukerarugendo mu Rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere “RDB” arashimira umuhate Leta y’u Rwanda ishyira mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

12h15: Dr Tara Stoinski uyobora umuryango ukora ubushakashatsi ndetse ukarengera ingagi “Dian Fossey / Karisoke Research Centre” niwe wabanjirije abandi yita umwana w’ingagi ukomoka mu muryango wa Titus, imwe mu ngagi zarokowe na Dian Fosey akiriho, uyu mwuzukuru wa Titus w’igitina gore yavuze tariki 04 Kanama 2016, nyina ni Kurudi, yamwise MACIBIRI.

Dr Olivier Nsengimana umuyobozi w’umuryango witwa “Rwanda Wildlife Conservation Socieity” yise umwana w’ingagi wavutse kuya 14 Nzeri 2016 ubyarwa na nyina yitwa Ingufu yo mu muryango Susa, yamwise INYANGE.

Hon. Laurent Lamothe wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Haiti, ubu akaba ari rwiyemezamirimo yise umwana w’ingagi w’igitsina gabo wavutse 29 Ukuboza 2016, nyina ni Intango yo mu muryango witwa Agashya, yamwise IKORANABUHANGA.

Jean Kayihura umuturage uturiye Parike ya Gishwati wagaragaje umuhate mu gukangurira abaturage bagenzi be gusigasira ishyamba rya Gishwati, yise umwana w’ingagi wavutse tariki 22 Nzeri 2016 mu muryango wa Amahoro, yamwise MUDAHINYUKA.

Umukinnyi wa Filime Patience Ozokwor uzwi nka “Mama G” muri Nigeria yise umwana w’ingagi wavutse tariki 30 Nyakanga 2016, uvuka kuri nyina yitwa Turiho yo mu muryango witwa Agashya, yamwise INKESHA.

Patience Ozokwor ati "ubundi muri Nigeria twita izina abana b'abantu gusa none hano naje no kwita ingagi".

Patience Ozokwor ati “ubundi muri Nigeria twita izina abana b’abantu gusa none hano naje no kwita ingagi”.

Andrew Muir uyobora umuryango “Wilderness Foundation Africa” wo muri South Africa yise umwana w’ingagi wavutse tariki 08 Nzeri 2016, nyina ni Tamu yo mu muryango witwa Iyambere, yamwise UBUDASA.

Winnie Kiiru wamenyekanye cyane kubera umuhate we mu kurinda inzovu muri Kenya yise umwana w’ingagi wavutse tariki 01 Mata 2016, nyina ni Mahirwe, yo mu muryango witwa Kuryama, yamwise ARAKAZA.

Umusitari Chloe Bello ukina Filime ndetse akanamurika imideri yise umwana w’ingagi wavutse tariki 01 Werurwe 2017,  nyina ni Tegereza yo mu muryango witwa Ntambara, yamwise IYAMARERE.

Dr. Eberhard Fischer uyobora ishami ryiga ku binyabuzima (Botany & Biodiversity) muri “University of Koblenz – Germany”, uyu yakoze ubushakashatsi muri Parike ya Nyungwe kuva mu 1984 ndetse yanditse ibitabo bitandukanye ku bidukikije biri muri iyo parike, amaze kuza mu Rwanda inshuro 102, ndetse amaze gusura ingagi inshuro 16.

Yise uwana w’ingagi wavutse tariki 04 Werurwe 2017, ni igitsina gabo, nyina ni Ejoheza yo mu muryango witwa Isimbi, yamwise ISUKU.

Gisa Gakwisi umwana wakoze imbata ijya kumera nka “Kigali Convention Center” mu ibumba yise umwana w’ingagi wavutse tariki 23 Kamena 2017, nyina ni Rugira yo mu muryango witwa Musirikare, yayise URUNGANO.

Gisa yita umwana w'ingagi.

Gisa yita umwana w’ingagi.

Justin Stevens umuyobozi mukuru wa “One and Only (Nyungwe House)” ukomoka muri Canada yise umwana w’ingagi wavutse tariki 04 Nzeri 2016, ni igitsina gabo, nyina yitwa Umwe yo mu muryango witwa Isimbi, yamwise IMIRASIRE.

Greg Bakunzi ufite ikigo gitwara ba mukerarugendo “Amahoro Tours”, ndetse n’ikibakira gishingiye ku muco “Red Rocks” yise umwana w’ingagi wavutse tariki 02 Ukwakira 2016, ni igitsina gabo, nyina yitwa Inkubito yo mu muryango witwa Muhoza, yamwise TEMBERURWANDA.

Joe MacDonald ukomoka muri Leta Zunze ubumwe za America wasuye ingagi zo mu birunga by’u Rwanda inshuro 101, yise umwana w’ingagi wavutse tariki 13 Nyakanga 2016, ni igitsina gabo, nyina ni Umoja yo mu muryango witwa Hirwa, yamwise INKINGI.

Joe MacDonald akangurira abantu gusura ingagi kenshi nk'uko nawe amaze kubikora.

Joe MacDonald akangurira abantu gusura ingagi kenshi nk’uko nawe amaze kubikora.

Thomas Schaefer uyobora ishami ry’uruganda rukora imodoka Volkswagen Group ryo muri South Africa yise umwana w’ingagi wavutse tariki 08 Werurwe 2017, ni igitsina gore, nyina ntabwo azwi, icyakora ni iyo mu muryango wa Ntambara, yamwise NSANGANIRA.

Dr.Nyinawamwiza Laetitia umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi bw’amatungo (College of Agriculture, Animal Science & Veterinary Medicine –CAVM) muri Kaminuza y’u Rwanda, yise umwana w’ingagi wavutse 03 Ukuboza 2013, nyina ntazwi, gusa ni uwo mu muryango witwa Muhoza, yamwise IRIBA.

Graham Ledger uyobora SingitaGrumeti Reserves mu Rwanda yise umuryango w’ingagi 8, iyavutse 23 Ukuboza 2016, ku mubyeyi witwa Muhoza, wo mu muryango wa Muhoza, amwita MUHOZA.

Umugore umurika imideri Veronika Vařeková uzwi cyane muri Czech Republic yise umwana w’ingagi wavutse tariki 03 Ukuboza 2013, kuri nyina utazwi, mu muryango wa Muhoza, yamwise UBWIZA.

Umuhanzi The Ben usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America yise umwana w’ingagi wavutse tariki 24 Mata 2017, nyina ni Mitimbili yo mu muryango witwa Pablo, yamwise URUYANGE.

The Ben nawe yatewe ishema no kwita izina ingagi.

The Ben nawe yatewe ishema no kwita izina ingagi.

Umuherwe w’umunyamerika, akaba n’inshuti y’u Rwanda Howard Buffett yise umwana w’ingagi wavutse tariki 07 Kanama 2016, nyina ni Ukuri yo mu muryango witwa Mafunzo, yamwise UMUTWARE.

Kwita amazina abana b’ingagi 19 bisoje 13h01.

13h14: imyidagaduro irakomeje, bagaragaza imikino igaragaza imibereho y’ingagi zo mu birunga

13h16: Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi atangiye kugeza ijambo kubitabiriye ibi birori

13h23: Perezida wa Repubulika Paul Kagame atangiye kugeza ijambo kubitabiriye uyu muhango

13H38: Umuhango wo Kwita izina ku nshuro ya 13 urarangiye

Umuherwe w’umunyamerika Howard Buffett ari mubamaze kwita amazina.

Umuherwe w’umunyamerika Howard Buffett ari mubamaze kwita amazina.

Belise Kariza uyobora ishami ry'ubukerarugendo mu Rwego rw'igihugu rushinzwe iterambere RDB

Belise Kariza uyobora ishami ry’ubukerarugendo mu Rwego rw’igihugu rushinzwe iterambere RDB

Abashyitsi n'abasangwa bakereye uyu muhango

Abashyitsi n’abasangwa bakereye uyu muhango

Hari aho bari bateguye inzu ya Kinyarwanda ya cyera nk'ahagiye kubera umuhango wa Kinyarwanda

Hari aho bari bateguye inzu ya Kinyarwanda ya cyera nk’ahagiye kubera umuhango wa Kinyarwanda

umugabo umaze gusura ingagi z'u Rwanda inshuro zirenga 100

Andrew Muir uyobora umuryango “Wilderness Foundation Africa” wo muri South Africa

Abaturage ba hano hafi basabwe gukomeza gusigasira ibi bibakikije

Abaturage ba hano hafi basabwe gukomeza gusigasira ibi bibakikije

Basobanuriwe kandi nabo babonye akamaro k'ingagi zibaturiye

Basobanuriwe kandi nabo babonye akamaro k’ingagi zibaturiye

Ahabereye uyu muhango

Ahabereye uyu muhango

Abashyitsi bavuye mu bihugu binyuranye bitabiriye uyu muhango

Dr Tara Stoinski  na Dr. Eberhard Fischer bise amazina ingagi

Bari bakenyeye Kinyarwanda

Bari bakenyeye Kinyarwanda

Urubyiruko rwa hano rwakanguriwe ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije

Urubyiruko rwa hano rwakanguriwe ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije

Bararirimba ibyiza by’ingagi

Bruce Melody mu ndirimbo ye ikunzwe "Ntidukina"

Bruce Melody mu ndirimbo ye ikunzwe “Ntidukina”

Umugore umurika imideri akanakina cinema mu baje kwita amazina ingagi

Umugore umurika imideri akanakina cinema mu baje kwita amazina ingagi

Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'ubushakashatsi ku bidukikije bari batumiwe

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’ubushakashatsi ku bidukikije bari batumiwe

Fulgence NSENGIYUMVA Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI ushinzwe Ubuhinzi aganira na Musenyeri wa Diyoseze ya Musanze

Fulgence NSENGIYUMVA Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI ushinzwe Ubuhinzi aganira na Musenyeri wa Diyoseze ya Ruhengeri

src.umuseke.rw

22,353 total views, 1 views today

One comment

  1. F*ckin’ amazing issues here. I’m very happy to peer your article. Thanks so much and i’m taking a look forward to touch you. Will you please drop me a e-mail?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *