KONKA
Breaking News

Cassa Mbungo utoza Kiyovu yemeza ko nawe akeneye Ombolenga

Abatoza ba Kiyovu sports bifuza ko Fitina Ombalenga ayisubiramo

Abatoza ba Kiyovu sports bifuza ko Fitina Ombalenga ayisubiramo

Tariki 27 Kanama 2017 nibwo byatangajwe ko myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Ombolenga Fitina yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri. Iyi nkuru yatunguye abayobozi ba Kiyovu sports kuko nayo yari ayifite amasezerano y’umwaka.

Umutoza wa Kiyovu sports Cassa Mbungo Andre yabwiye Umuseke ko ababazwa no kuba shampiyona yaratangiye hari abakinnyi be bataraboneka mu mikino ya Kiyovu sports.

Umwe muri bo ni Ombolenga Fitina ukora imyitozo muri APR FC yasinyiye kandi afite andi masezerano. Gusa Cassa Mbungo yemeza ko uyu mukinnyi akwiye kwisubiraho agasubira muri Kiyovu kuko bamukeneye.

“Nta mutoza n’umwe utakwifuza umukinnyi mwiza nka Ombolenga. Akwiye kumenya ko ari umukinnyi warezwe na Kiyovu kandi nzi ko nawe atibagiwe ibihe yagiriye muri Kiyovu. Niteguye kumwakira cyane kuko hano ni iwabo. Gusa gahunda ye na APR FC nigenda neza igakora ibyo isabwa nabwo sinabura kumwifuriza amahirwe gusa kugera ubu nifuza ko yagaruka kuko nta mutoza utamwifuza.”

Uyu myugariro w’iburyo w’imyaka 23 yakiniye ikipe imwe gusa mu Rwanda kuko yazamukiye mu makipe y’abato ya Kiyovu sports  ayivamo ajya muri ‘MFK Topvar Topoľčany’ yo muri Slovakia. Yanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi kuva muri 2015.

Andre Cassa Mbungo yiteguye guhangana na mukeba w'amateka Rayon sports

Andre Cassa Mbungo yiteguye guhangana na mukeba w’amateka Rayon sports

8,551 total views, 2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *