KONKA
Breaking News

RDC : Amatora y’umukuru w’igihugu yashyizwe mu mwaka wa 2019

Mu itangazo akanama gashinzwe gutegura amatora kasohoye, kavuze ko gakeneye iminsi igera kuri 504 kugira ngo gategure neza amatora cyane cyane handikwa abazitabira aya matora.

Ibi bikaba binyuranye cyane n’ amasezerano yabaye hagati ya Perezida Joseph Kabira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe yari ahagarikiwe n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika yavugaga ko amatora ategerezwa kuba mbere y’uko uyu mwaka wa 2017 urangira.


Mu mategeko byari biteganyijwe ko amatora agomba kuba mu kwezi kwa 11/2016, akanama gashinzwe gutegura amatora karayasubika kavuga ko nta bushobozi igihugu gifite bwo gutegura amatora ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila bavuga ko ari uburyo bwe bwo gushaka kuguma ku butegetsi.


Ibi bikaba bivuze ko Perezida Joseph Kabira agiye gukomeza kuyobora igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu gihe manda ye iteganywa n’Itegeko Nshinga yarangiye mu mwaka ushize wa 2016.
Abantu batari bake baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Joseph Kabira nyuma yo gukomeza kugundira ubutegetsi. Gusa inkuru zitangazwa n’ihuriro rya Reuters zivuga ko intambara zirangwa mu ntara ya Kasai ziri mu byatumye igikorwa cyo kwandika abagomba kwitabira matora gikererwa.

67,328 total views, 1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *