KONKA

Mu Rwanda

Urukiko rukuru rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo Bishop Tom Rwagasana

1

Urukiko rukuru rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo Bishop Tom Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR ukurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo waryo. Umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel yabwiye yatangaje  ko Bishop Rwagasana yarekuwe by’agateganyo kubera ikibazo cy’uburwayi. Ati “Nibyo, Urukiko Rukuru ejo rwafashe icyemezo cyo kumurekura by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko akomeza gufungwa, bwari bwasabye ko icyemezo kimufunga …

Read More »

KIGALI UP: Patoranking na Alpha Blondy bazaririmba ku manywa y’ihangu

1

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2017 muri IPRC Kigali habereye ikiganiro n’abanyamakuru bagombaga kumenya uko igikorwa cyo gutegura Kigali Up Festival kimeze, havugiwemo byinshi gusa ubuyobozi bwa Kigali Up bwaburiye abakunzi b’abahanzi bakomeye batangaza mbere ko aba bazaririmba ku manywa. Ibi babitangaje nyuma y’ibyo bamaze igihe babona ko abafana bitabira ibitaramo mu gicuku, ni muri urwo rwego ubuyobozi …

Read More »

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwahagurukiye ikibazo cy’umunuko uva mu ibagiro

1

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwiyemeje gukora igenzura ku kibazo kimaze iminsi kigaragazwa n’abaturage, bavuga ko babangamiwe n’umunuko uturuka mu ibagiro rya kijyambere rya Gisenyi, ukabasanga mu ngo zabo. Bamwe mu baturage baturiye ibagiro rya kijyambere riri mu murenge wa Gisenyi bavuga ko uyu munuko uva muri iri bagiro ubabangamira cyane mu masaha ya mu gitondo. Hakizimana Etienne, umuturage uturiye iri …

Read More »

Gicumbi: Amapoto amaze igihe nk’umurimbo none ubu bizeye amashanyarazi

1

Abaturage bo mu mirenge ya Nyankenke, Miyove, Cyumba na Rubaya yo mu karere ka Gicumbi baravuga ko muri utu duce hamaze iminsi hashinzwe amapoto atagira insinga ubu bakaba bafite ikizere cyo kubona amashanyarazi kuko aya mapoto yatangiye kumanikwaho insinga. Batangiye kuzamura insinga ku mapoto amaze igihe ashinzwe bahita biringira ko bagiye kubona amashanyarazi Aba baturage bavuga ko aya mapoto bayabonaga …

Read More »

Kenya: Yahoze ari ‘bouncer’ urinda Umudepite none na we yatorewe kujya mu nteko

1

Nimrod Mbithuka Mbai yari asanzwe ari umwe mu barinda abagize inteko ishinga amategeko, ariko ubu na we yatorewe kuba umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, na we agiye kuzahabwa uzajya umurinda nk’uko itegeko ribiteganya. Nimrod Mbithuka Mbai yari asanzwe ari umwe mu barinda abagize inteko ishinga amategeko Mbithuka Mbai yatowe kuzahagararira intara ya Kitui y’Uburasirazuba nk’uko Daily Nation yabyanditse. Ubwo  …

Read More »

Nyamagabe: Umucungamari w’Ikigo Nderabuzima afunzwe akekwaho kunyereza asaga miliyoni 2Frw

1

Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe yafashe uwitwa Kagenza Vedaste w’imyaka 34 y’amavuko, ukekwaho icyaha cyo kurigisa umutungo w’ikigo nderabuzima cya Mbuga yari abereye umucungamari. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi atangaza ko uyu mugabo yafashwe akurikiranyweho kunyereza amafaranga y’u Rwanda angana na 2 265 000 y’ikigo nderabuzima, nyuma y’igenzura ryabaye ku mikoreshereze y’umutungo w’iki kigo. IP …

Read More »

Kayonza/Kabarondo: Amatara yo ku muhanda ntiyaka bigaha icyuho abajura

1

Abaturage batuye ahitwa Rwakigeri mu murenge wa Kabarondo ho mu karere ka Kayonza baravuga ko bafite ikibazo cy’umutekano muke uterwa no kuba nta matara yo ku muhanda bafite, bamwe mu nsoresore bitwikira ijoro bagatega abantu bakabambura. Aya matara yo ku muhanda yahoze yaka ariko hashize imyaka itatu ataka Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo bwabwiye Umuseke ko bwari bumaze iminsi buhanganye n’aya …

Read More »

Ngoma: Abaturage barwara bakishyiramo ko‘barozwe’ barasabwa guhindura imyumvire

11

Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Kibungo, mu karere ka Ngoma burashishikariza abaturage kwita ku isuku, no kujya bihutira kujya kwa muganga mu gihe biyumvisemo uburwayi mu mubiri, aho gukeka ko ‘barozwe’. Ni ubutumwa Dr. Namanya William uyobora ibitaro bya Kibungo yageneye abaturage, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, nyuma yuko mu murenge wa Mutendeli hagaragaye uburwayi butunguranye bwafashe abaturage barenga 80. Ni …

Read More »

Kicukiro: I Kagasa barashyize babonye amazi meza ariko azajya aboneka 2 mu cyumweru

1

Bari basanzwe bavoma amazi yo mu gishanga, abifite bakajya kugura ameza aho ijerekani igura 300 Frw. Ni abatuye mu midugudu ya Kiyanja, Kabidandi na Nyacyonga yo mu kagari ka Kagasa, umurenge wa Gahanga, kuri uyu wa 03 Kanama batashye amavomero yubatswe ku bufatanye bwa WASAC n’ingabo z’u Rwanda. Gusa ngo bazajya bayabona kabiri mu cyumweru kugira ngo bayasaranganye n’ibindi bice. …

Read More »

Rusizi:Ishuri ryibwe amafaranga rifatira agahimbazamusyi k’abarimu

1

  Abarimu bigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Butambamo ruherereye mu Murenge wa Nzahaha ho mu Karere ka Rusizi bavuga ko ikigo cyaFatiriye agahimbazamusyi kabo bagenerwa n’ababyeyi ngo ubuyobozi bukababwira ko kuri Konti y’iki giko iri muri Banki Umwarimu Sacco yibweho amadaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 4 n’ibihumbi 100. Gusa aba barimu bavuga ko batagakwiye kuryozwa icyaha batakoze kuko Konti …

Read More »

Karongi: Umuturage basenyeye inzu aracyari mu ihema ku itongo ryayo

1

Kuwa gatatu w’icyumweru gishize mu mudugudu wa Kamwijagi Akagari ka Gacaca Umurenge wa Rubengera abayobozi b’ibanze basenye inzu y’umuturage witwa Habanabakize Jean bavuga ko yari yubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuva ubwo yahise ahashinga ihema aba ariryo abamo. Ubuyobozi bw’Umurenge uyu munsi bwabwiye Umuseke ko agiye gufashwa. Aho bari barubatse niho bashyize ihema bagiye kumaramo icyumweru Abayobozi ushinzwe DASSO ku murenge …

Read More »

Rwamagana: Abasore babiri barohamye mu cyuzi cya Kimpima

1

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017 abantu 2 barohamye mu cyuzi cya Kimpima giherereye hagati y’ Umurenge wa Munyaga n’Umurenge wa Kigabiro  mu Karere ka Rwamagana ubwo twandikaga iyi nkuru imirambo yari itaraboneka. Mu masaha ya  saa munani abasore babiri Kabandana Emmanuel ufite imyaka 20 na Barayavuga Martin ufite imyaka 24 bombi bari batuye mu Kagari ka …

Read More »

Gatsibo: Umupolisi w’umwofisiye yarashe umuturage arapfa

1

   Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2017, umupolisi w’umwofisiye ufite ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police) yarashe umuturage witwa Zigirinshuti Alexis ahita apfa, uyu warashwe akaba yari akurikiranyweho gushaka kwica umuntu amuteye ibyuma ariko ntabigereho. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Bosco Dusabe yemeje iby’aya makuru mu kiganiro yagiranye n’ikinyanamakuru …

Read More »

Urubanza rw’abasirikare bakekwaho kurasa umuturage bakamwica rugiye kuburanishwa mu mizi

1

Urukiko rwa gisirikare ruratangira kuburanisha mu mizi urubanza rw’abasirikare bato babiri PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude bashinjwa kurasa umuturage bakamwica. Aba basirikare bakurikiranyweho kurasa umuturage witwa Ntivuguruzwa Aimé Yvan agapfa, aho bari ku burinzi i Gikondo mu gicuku cyo kuwa 10 Gicurasi, ahagana saa saba z’ijoro. Aba bombi baburanishijwe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo mu Kagari ka Karugira, …

Read More »

Polisi yasabye abaturage kuyitabaza igihe bananiwe kumvikana n’abashoferi babagonze

1

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryasabye abaturage ko igihe bahuye n’impanuka bakwiye kuyitabaza kuko rimwe na rimwe bo ubwabo batabasha kumvikana n’ababagonze. Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu haboneka abatwara ibinyabiziga cyane cyane moto bagonga abagenzi bakanga kubavuza cyangwa bakabikora nyuma y’impaka ndende. Kuri uyu wa 26 Nyakanga, umumotari utabashije kumenyekana izina wavaga i …

Read More »

Kigali:Aratabaza nyuma yo gukurwamo Nyababyeyi ,umwana yari atwite bikamuviramo gupfa

1

Umubyeyi w’imyaka 20 Utuye mu murenge wa Nyamirambo uvuga ko atazongera kubyara ukundi bitewe n’uburyo ngo atitaweho aho yari yagiye kubyarira ku bitaro bya Muhima, bikamuviramo ku mukuramo Nyababyeyi ndetse n’umwana we yaragiye kubyara ubwa mbere bikamuviramo gupfa . Ku itariki 21 z’ukwa 9 mu 2016 ngo nibwo yagiye kwa muganga igihe cye cyo kubyara kigeze, avuga ko ahageze bamwakiriye …

Read More »

Ruhango : Inzu 12 muri 20 zubatswe abayobozi bahugiye mu kwamama zimaze gusenywa

1

Mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango hamaze gusenywa inzu 12 muri 20 zabaruwe zubatswe bitemewe n’amategeko mu nkengero z’umugi wa Ruhango. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko izi nzo zose zubatswe amanywa n’ijoro bashaka guca abayobozi mu rihumye bahugiye mu kwamamaza abakandida Perezida. Ba nyiri inzu zasenywe bo bavuga ko abayobozi b’imidugudu bababwiraga ko bari kubaka bitemewe ariko bazacibwa amande …

Read More »

Dr Frank Habineza Kimaranzara natorwa, inguzanyo ya buruse izikuba Kane ku banyeshuri ba Kaminuza

1

Umukandida w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza avuga ko naramuka atowe ikibazo cy’abanyeshuri bahabwa inguzanyo y’intica ntikize kizahita gikemuka. Dr Frank yabanje gucinya akadiho n’Abarwanashayaka be Mu ijambo yaku baturage mu muhango wo kwiyamamaza yakoreye mu karere ka Nyanza na Gisagara, yavuze ko bidakwiye guha abanyeshuri inguzanyo ya buruse idashinga kandi ari iyo baba bazishyura. Yagize ati”ko n’ubundi ari inguzanyo …

Read More »

Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’abaturage bose muri rusange, barashimira umumotari kubera imyitwarire ye.

1

Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’abaturage bose muri rusange, barashimira umumotari kubera imyitwarire ye n’ubunyangamugayo yerekanye, ubwo yari atwaye umugenzi ufite amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana abiri (5,200,000Frw), bagakora impanuka umugenzi akayikomerekeramo agata ubwenge, hanyuma uyu mumotari agacungira aya mafaranga umutekano akanayashyikiriza abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda nta na rimwe rivuyemo. Bivugwa ko imodoka …

Read More »

Umurundikazi afunzwe azira kuza mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2017 ,Umurundikazi witwa Nadine Ndayisenga yatawe muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi gikorera mu Ntara ya Cibitoke azira kuza mu Rwanda. Amakuru avuga ko uyu Ndayisenga yafatiwe ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda aho bita Ruhwa akaba ashinjwa kuba yari yaje mu Rwanda gusura abavugwa ko bagize uruhare mu myigaragambyo yamagana manda …

Read More »